Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arikiyepiskopi wa Kampala mu bazahabwa Paliyumu na Papa i Roma

Arikiyepiskopi wa Kampala, Paul Ssemogerere, ari mu bazahabwa Paliyumu na Papa Fransisiko kuri uyu wa 29 Kamena 2022, mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Petero na Pawulo.

Arikiyepiskopi wa Kampala mu bazahabwa Paliyumu na Papa i Roma
Arikiyepiskopi wa Kampala mu bazahabwa Paliyumu na Papa i Roma

Muri iki cyumweru ni bwo Arikiyeposkopi wa Kampala, mu gihugu cya Uganda yageze i Roma, AHO yagiye Kwifatanya na Papa mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Petero na Pawulo.

Muri ibi birori Papa Fransisiko azaha umugisha Paliyumu zigenewe ba Arikiyepiskopi bashya Maze azibashyikirize kugira ngo bazazambikwe ku mugaragaro mu bihugu byabo nk'uko biteganywa n'amabwiriza mashya.

Mu gihe agitegereje kwitabira ibi birori, Arikiyepiskopi wa Kampara, kuri uyu wa 28 Kamena 2022, akaba yatuye Igitambo cya Misa muri Bazilika yitiriwe Bazina we Mutagatifu, Mutagatifu Pawulo.

Arikiyepiskopi Paul Ssemogerere yatorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kampala tariki 9 Ukuboza 2021. Tariki 25 Mutarama 2022 ni bwo yahawe inkoni y'ubushumba. Akaba yarasimbuye Myr Cyprian Kizito Lwanga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose