Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arikiyepiskopi wa Washington yishimiye kumenya Kibeho

Arikiyepiskopi wa Washington DC, Karidinali Wilton Gregory, yishimiye kumenya amateka yihariye amuhuza n'u Rwanda na Kibeho by'umwihariko, avuga ko yifuza kuzasura u Rwanda.

Arikiyepiskopi wa Washington yishimiye kumenya Kibeho
Arikiyepiskopi wa Washington yishimiye kumenya Kibeho

Mu Kiganiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,yagiranye n'Ijwi ry'Amerika mu rugendo arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje uko yishimiye guhura na Karidinali Wilton Gregory, baherewe rimwe ubukaridinali ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo.

Nyuma y'aho bahuriye I Roma ubwo bashyirwaga mu rwego rw'ubukaridinali, ubu ni bwo bongeye guhura. Karidinali Kambanda avuga ko baganiriye kuri Kibeho na Nyina wa Jambo ndetse akamwizeza ko azasura u Rwanda.

Muri uru ruzinduko Karidinali Kambanda yakiriwe n'abayobozi batandukanye muri Kiliziya yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika anasura abakristu b'abanyarwanda bari muri iki gihugu. Akaba avuga ko uru ruzinduko rugamije kumenyekanisha Kiliziya yo mu Rwanda by'umwihariko Kibeho n'ibikorwa birimo gutegurwa kuhakorerwa.

Yagize ati "Mu gitambo cy'Ukarisitiya nari kumwe na Karidinali Gregory, Arikiyepiskopi wa Washington DC. Hari ikintu gikomeye kimuhuza n'u Rwanda, kuko yabuhawe ku itariki 28 Ugushyingo 2020, itariki ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho. Kuduha ubukaridinali kuri iyi tariki, twabonagamo ikimenyetso cy'umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo w'i Kibeho. Nawe nabimusangije yumva ari byiza ndetse ambwira ko yazanadusura."

Itsinda ry'Abakristu bari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika rifite uruhare runini mu mushinga watangijwe na Diyosezi ya Gikongoro wo kwagura Ingoro ya Kibeho. Uru ruzinduko rukaba ruje nyuma y'aho Diyosezi ya Gikongoro itangije igikorwa cyo gukusanya inkunga ya Miliyari 3,5 zigamije kwagura ubutaka buzakorerwaho uyu mushinga.

Karidinali Kambanda mu Gitaramo cyateguwe n'Inshuti za Kibeho ziri muri Amerika
Karidinali Kambanda mu Gitaramo cyateguwe n'Inshuti za Kibeho ziri muri Amerika
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose