Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Babiri mu bitabiriye Ihuriro ry'Abanyamakuru Gatolika ryabereye i Kigali bagizwe abajyanama muri Dikasiteri ishinzwe itumanaho i Vatikani

Ku rutonde rw'abajyanama ba Dikasiteri ishinzwe Itumanaho i Vatikani rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 29 Nzeri 2022, haragaragaraho abayobozi b'ibinyamakuru Gatolika babiri bo muri Afurika bari no mu bitabiriye Ihuriro Signis Africa ryabereye mu Rwanda tariki 11-15 Nyakanga2022.

Babiri mu bitabiriye Ihuriro ry'Abanyamakuru Gatolika ryabereye i Kigali bagizwe abajyanama muri Dikasiteri ishinzwe itumanaho i Vatikani
Babiri mu bitabiriye Ihuriro ry'Abanyamakuru Gatolika ryabereye i Kigali bagizwe abajyanama muri Dikasiteri ishinzwe itumanaho i Vatikani

Abo ni Sr. Adelaide Felicitas Ndilu, S.I.H.M., Umunyamabanga wa Komisiyo y'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu gihugu cya Kenya Ishinzwe itumanaho akaba n'Umuyobozi wa Radiyo Waumini ya Kiliziya Gatolika muri iki gihugu. Sr Adelaide kandi ni we uhagarariye Ihuriro ry'abanyamakuru Gatolika muri Kenya no mu gice cy'Afurika yo hagati.

Undi watorewe ubu butumwa ni Padiri Andrew Kaufa, S.M.M., Ushinzwe ibiro by'Itumanaho mu Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika yo Hagati.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose