“Babyeyi dufatanyije kurera, hari ababyise urupapuro, tubikure mu mpapuro” Kayitare Jacqueline Meya wa Muhanga
Mu munsi mukuru wa College Saint Jean Nyarusange wabaye kuri uyu wa 13 Kamena 2026, mu kwizihiza Mutagatifu Yohani Batisita waragijwe iri shuri, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline, yasabye ababyeyi kurushaho gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu burezi bw’abana, ashimangira ko “Babyeyi dufatanyije kurera” itagomba kuguma ku mpapuro gusa ahubwo igomba kugaragarira mu bikorwa.
Yagaragaje ko kurera umwana ari inshingano zifatanyijwe n’inzego zitandukanye zirimo umuryango, ishuri, Leta n’abafatanyabikorwa, buri rwego rugatanga umusanzu warwo kugira ngo umwana akure neza kandi ategurirwe ejo hazaza he n’ah’igihugu.
Yagize ati “Uyu mwana tuvuga, uyu mwana turera, uyu mwana dushagaye afite umuryango akomokamo. Birumvikana, imiryango ntabwo iba ifite uburyo bw’imibereho bungana, ariko ntibikuraho ko ari umuryango. Umwana kandi iyo avuye mu muryango asanga undi muryango w’uburezi nawo uhuza imbaraga n’umuryango akomokamo.”
Yakomeje asobanura ko hari n’urundi rwego rwa gatatu ari rwo Leta n’abafatanyabikorwa bayo, na rwo ruhuza imbaraga n’iz’umuryango ndetse n’ishuri kugira ngo uburezi bw’umwana bugerweho neza.
Ati “Iyo ibi byose bikoreshejwe neza, buri rwego rugashyira mu bikorwa inshingano zarwo neza, twese tugahuriza ku ntego imwe dukomeza kubaka umwana no kumuremera ejo hazaza ari na ho ejo hazaza hacu muri rusange, nta gushidikanya uyu mwana yiga neza kandi no mu bumenyi bugatera imbere.”
Madamu Kayitare yavuze ko n’ubwo umwana afashwa n’izi nzego zose, na we afite uruhare rwe rwo kumva, kumvira no gushyira mu bikorwa ibyo yigishwa. Yongeyeho ko gufasha umwana gusobanukirwa agaciro k’ibyo ahabwa no kubibyaza umusaruro ari inshingano z’ababyeyi, abarimu n’abamurera muri rusange.
Ati “Abana ntibasabwa byinshi, ariko na bicye basabwa ni ukubikora. Ariko kumenya ko bakwiriye kubikora kandi ari iby’ingenzi mu buzima bwabo na none biracyari mu butumwa bwacu nk’abayobozi, ababyeyi, ababakuriye, ababarera, ndetse na sosiyete muri rusange.”
Yagarutse cyane ku ruhare rw’ababyeyi, agaragaza ko hari bamwe bumva ijambo “Babyeyi dufatanyije kurera” nk’inyandiko cyangwa urupapuro rwuzuzwa gusa, nyamara igomba kuba inshingano iba mu mitima no mu bikorwa bya buri munsi.
Ati “Ubundi Babyeyi dufatanyije kurera, iri jambo twagakwiye kumvamo inshingano, ariko hari abo usanga barabyise urupapuro. Tubyita Babyeyi, ubundi tukongeraho ko dufatanyije kurera, ariko bikaba inyuguti, bikaba ibyanditse gusa, nyamara igisobanuro gikwiye kuba mu mitima yacu.”
Yakomeje ati “Dukwiriye gufatanya kurera. Kuba afite ababyeyi cyangwa abandi bamufite mu nshingano, kuba afite abarezi, kuba afite igihugu gishyize imbere uburezi kuri bose, ibyo byose intego ni imwe, ni iyo gutegura ejo hazaza h’uwo muntu n’ah’igihugu.”
Yasabye ababyeyi gukura iyo gahunda mu magambo no mu mpapuro, bakayigira umuco wo kuzuza inshingano zabo za buri munsi mu kurera no gukurikirana ubuzima bw’abana babo.
Madamu Kayitare yanaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko badakwiye kwitwaza akazi cyangwa kubura umwanya ngo birangire bibakuye ku nshingano zo kurera abana babo.
Ati “Uko byaba bikomeye kose, hari inshingano dukwiye kubahiriza tutagoranye, kuko biri no mu nyungu zacu twese.”
Yasoje asaba ababyeyi, abarimu n’izindi nzego zirebwa n’uburere gukomeza gufatanya mu kubaka abana bafite indangagaciro, ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha kuba abaturage beza ndetse n’abafatiye igihugu runini mu gihe kizaza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.