Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Bahisemo gukomereza amashuri yisumbuye mu Iseminari

Babiri mu banyeshuri baje muri batanu ba mbere mu gihugu mu bizami bya Leta bisoza amashuri abanza bahisemo gukomereza amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Karubanda.

Bahisemo gukomereza amashuri yisumbuye mu Iseminari
Bahisemo gukomereza amashuri yisumbuye mu Iseminari

Abo ni Cyubahiro Herve wigaga ku ishuri rya Crystal Fountain Academy, riherereye mu karere ka Kamonyi na Igiraneza Cyubahiro Benjamin wigaga kuri Ecole Marie Auxiliatrice ryo mu karere ka Nyarugenge.

Kinyamateka yifuje kumenya impamvu aba banyeshuri bahisemo kwiga mu Iseminari nto ya Karubanda, kandi bari barahawe ibindi bigo ibasura ku kigo aho baje gutangira amasomo hamwe n'abandi.

Cyubahiro Herve yagize ati "nahoze nifuza kuziga mu Iseminari, kubera ko ariho hantu numva hamfasha kugera ku nzozi zanjye zo kuzaba Umupadiri. Nishimiye kuba naraje gukomereza amasomo mu Iseminari kuko mpiteze kuhungukira ubwenge ndetse bikazamfasha kuzakomeza gutsinda neza."

Igiraneza Cyubahiro Benjamin nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko mu Iseminari yiteze kuhungukira ubumenyi buhagije n'indangagaciro za gikristu, ndetse byanashoboka akaba umupadiri.

Asumuta Musengimana utuye mu Karere ka Kamonyi muri Paruwasi ya Gihara, akaba ari umubyeyi wa Cyubahiro Herve yavuze ko impamvu nyamukuru yabateye kuzana umwana wabo mu Iseminari ari uko bifuza ko agira ubumenyi ariko akagira n'umuco. Avuga ko kuva cyera bakundishije umwana ibyiza byo kwiga mu Iseminari nawe akura ahakunda yumva ko ntahandi ashobora kwiga.

Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, Umuyobozi wa Seminari nto ya Karubanda yatangarije Kinyamateka ko bishimiye kwakira abana babiri muri batanu batsinze neza ku rwego rw'Igihugu.

Padiri Jean de Dieu avuga ko kuba ababyeyi bishimira kuboherereza abana, bigaragaza icyizere bafitiye Seminari bityo na bo bakaba bazakomeza gusigasira icyo cyizere bagirirwa.

Ubuyobozi bwa Seminari nto ya Karubanda bwatangarije Kinyamateka ko muri uyu mwaka wa 2023-2024 mu mwaka wa mbere bakiriye abanyeshuri 150 naho muwa kane bakira 70.

Cyubahiro Herve na Igiraneza Cyubahiro Benjamin
Cyubahiro Herve na Igiraneza Cyubahiro Benjamin
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose