Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Bamwe mu rubyiruko rwa Diyosezi ya Butare barashinza ababyeyi gutambamira umuhamagaro w'abana babo

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye umwiherero w'amatsinda yo gushishoza umuhamagaro, wateguwe na Diyosezi ya Butare kuva tariki 5 kugera tariki 7 Kanama 2022, bavuga ko hari ababyeyi babangamira umuhamagaro w'abana babo, bagasaba ko Kiliziya yarushaho kubegera.

Bamwe mu rubyiruko rwa Diyosezi ya Butare barashinza ababyeyi gutambamira umuhamagaro w'abana babo
Bamwe mu rubyiruko rwa Diyosezi ya Butare barashinza ababyeyi gutambamira umuhamagaro w'abana babo

Ibi babitangaje mu mwiherero wahuje urubyiruko rusaga 200 ruturutse mu mashuri yisumbuye, Muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR), Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye na IPRC Huye, no mu matsinda yo gushishoza umuhamagaro mu maparuwasi 26 ya diyosezi ya Butare, rwahuriye mu Iseminari Nto ya Karubanda i Butare mu rwego rwo guhabwa inyigisho zigamije kubafasha kuzirikana ku muhamagaro.

Bamwe mu bitabiriye uyu mwiherero bashinza bamwe mu babyeyi gutambamira uguhitamo kw'abana babo by'umwihariko, abifuza kwiyegurira Imana, bagasaba Kiliziya kuba hafi y'urubyiruko kugira ngo rubashe guhitamo neza umuhamagaro uberanye na buri wese.

Jean Claude Zigirinshuti yagize ati "Hari ababyeyi babera imbogamizi abana babo. Ugasanga bababuza kwiyegurira Imana, babibangisha ngo kuko ari uguca umuryango. Bigatuma urubyiruko rudatera intambwe mu nzira yo kwiyegurira Imana".

Clarisse Mugisha, umwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu mwiherero, yadutangarije ko hari ababyeyi usanga batubaha icyifuzo cy'abana babo. Aho kugira ngo babashyigikire igihe bifuje kwiyegurira Imana ugasanga babaca intege.

Kiliziya ifata umuryango nk'irerero ry'umuhamagaro; Kuba rero umuryango watambamira umuhamagaro w'umwana bifite ingaruka zikomeye mu kurera umuhamagaro muri Kiliziya, no gutuma Kiliziya ikomeza gusubiza icyifuzo cya Nyagasani ugira ati "Imirima yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bake".

Musenyeri Gahizi JMV, igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yasabye ababyeyi gutandukana n'imyumvire ivuga ko kwiha Imana ari uguca umuryango. Avuga ko atari byo kuko uwihaye Imana adaca umuryango nk'uko kera babivugaga, ahubwo awagura kuko aba umubyeyi w’abantu benshi. Yababwiye kandi ko bakwiye kumenya no kuzirikana ko uwiyeguriye Imana agirira akamaro gakomeye benshi, igihe akora ubutumwa butandukanye bw'ingirakamaro ku bakristu by'umwihariko n'abanyarwanda muri rusange. Bityo kwiha Imana bikaba bidakwiye gufatwa nk'igihombo, nk'uko ababyeyi bamwe babibona.

Padri Jean Baptiste Ndahimana, Umuyobozi wa Petit Seminari Virgo Fidelis Karubanda, akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe ihamagarirwa muri Diyosezi ya Butare, avuga ko Diyosezi ya Butare ibinyujije muri komisiyo yayo y’ihamagarwa ku bufatanye n’abandi bapadri b’amaparuwasi n’imiryango y’abiyeguriye Imana izakomeza gufasha urubyiruko mu rugendo rwo kwakira umuhamagaro wa buri wese. Akaba ari na yo mpamvu yateguye uyu mwiherero. Padri Jean Baptiste avuga ko uyu mwiherero ufasha urubyiruko kwitagatifuza no gutega amatwi Nyagasani ngo abamenyeshe icyo abifuzaho.

Mu bundi butumwa butandukanye bwahawe urubyiruko muri uyu mwiherero, urubyiruko rwashishikarijwe kwegera abapadiri n'abihayimana kugira ngo babafashe mu gushishoza umuhamagaro. Basabwe kandi kubakira ku rugero rwiza rw'abakuru no kwirinda ibyonnyi biba bigambiriye kubangiriza ubuzima.

Umwiherero nk'uyu waherukaga kuba mu mwaka wa 2019 mbere y'icyorezo cya Covid-19. Diyosezi ya Butare ikaba itangaza ko izakomeza kuwutegura kuko ufasha urubyiruko ruri mu biruhuko gukoresha neza uyu mwanya basenga kandi banashishoza ku muhamagaro wabo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose