Barasaba ko i Save hagirwa hamwe mu hantu hakorerwa Ingendo nyobokamana mu Rwanda
Mu birori bya Yubile y'imyaka 125 Paruwasi ya Save ishinzwe, byabaye kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Save, Medard Kyebambe, yasabye Abepiskopi ko i Save hagirwa hamwe mu hantu mu Rwanda hakorerwa Ingendo nyobokamana.
Yagize ati "Mu ijwi ry'abakirisitu, ndasaba Abepiskopi kudufasha kurushaho guha agaciro aho ubukirisitu bwatangiriye muri uru Rwanda. Kugira ngo naho hamemenyekane."
Padiri mukuru wa Save yagarutse kandi ku nzibutso zitandukanye zibitse amateka y'ubukristu, ziri i Save harimo: Irimbi rya Save, kiliziya ya mbere yubatswe i Save, Ishusho ya Bikira Mariya abamisiyoneri bagendanaga n'ibindi abona bikwiye gusurwa kandi abakristu bakabyigiraho byinshi ndetse bakanabironkeramo umugisha.
Yakomeje agira ati"Murabizi, dukora ingendo nyobokamana zitandukanye mu Ruhango, i Kibeho, i Kabuga n'ahandi. Turifuza gufashwa n'abadukuriye guhesha agaciro Save; Atari Save nka Paruwasi ahubwo nk’ahantu mu Rwanda hakiriye ubukristu bwa mbere."
Ati"Save igomba kurwaza izindi Paruwasi zose nk'uko bajyaga bavuga bati 'Save i Zaza, i Rwaze, Mibilizi na Kabgayi', Save ikwiye kuba igicumbi kidasanzwe, umusozi mutagatifu n'urumuri rutazima abandi bashobora kuza kuvomaho."
Myr Jean Bosco yasabye uwaba afite bimwe muri ibi bikoresho yaba imyenda, intebe z'amahame bigishirizagamo, indogobe bagendagaho, utugare n'udupikipiki tw'icyo gihe...kumenyesha Diyosezi ya Butare kugira ngo bizahurizwe hamwe bijye bifasha abakristu kumenua aho bavuye bityo babashe kubona neza n'aho bagana.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, witabiriye iyi Yubile yashimangiye iki cyifuzo, avuga ko nk'uko Ivanjili yatangiriye i Save, Save ikwiye no gukomeza gushyigikira mu kwemera izindi paruwasi yaboneye izuba.
Mayor wa Gisagara yagaragaje ko kugira ngo bigerweho bisaba ubufatanye bwa bose, abizeza ko Akarere ka Gisagara kazatanga umuganda uzakenerwa kugira ngo bigerweho.
Ati"Uyu mushinga turawufite. Turifuza kubaka inzu ndangamurage tugakusanyirizamo ibyatwibutsa amateka y'iyogezabutumwa mu Rwanda:Tugashakisha ibikoresho bakoreshaga, tugashushanya ingendo bagendaga, uburyo bakoreshaga n'ibindi."
Paruwasi ya save yashinzwe ku wa 08 Gashyantare 1900, ishingwa n'abapadiri babamisiyoneri ba Afurika aribo Padiri Brard, Alias Terebura, Padiri Barthelemy na Frere Anselme.
Mu myaka irindwi gusa kiliziya ya mbere ya Save yari imaze kuzura. Kuwa 26 Gashyantare 1907 ni bwo yahawe umugisha iragizwa Umutima Mutagatifu wa Yezu.
Batisimu ya mbere yabaye hashize imyaka itatu gusa, icyo gihe hari kuri Pasika tariki ya 11 Mata 1903 habatizwa abasore 22 n'abakobwa 4.
Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare aganira na Kinyamateka yavuze ko uyu mushinga wo kugira Save igicumbi cy'amateka hakajya hakorerwa ingendo nyobokamana bawufite kandi batangiye gutekereza uburyo washyirwa mu bikorwa.
I Save kandi habarizwa Ingo z'Abihayimana 11; Ikigo Nderabuzima cya Save n'amashuri 7 abanza, 7 yisumbuye, 1 ry'imyuga na kaminuza imwe ari yo Kaminuza Gatolika y'u Rwanda.
Paruwasi ya save ikikijwe na Paruwasi Kiruhura mu Majyaruguru y'i Burengerezuba, Paruwasi ya Byiza mu Majyaruguru, Paruwasi Gisaraga mu Burasirazuba, Paruwasi Mbazi mu Burengerazuba na Paruwasi Katederali ya Butare mu Majyepfo. Ifite abakirisitu barenga ibihumbi 34, bari muri Santarali eshanu arizo:Save, Zivu, Mugogwe, Munazi na Tamba. Ifite kandi Sikirisale Eshatu arizo: Karama, Rwanza na Shyanda.
Ikanagira Uturere tw'ubutumwa 26 n'Imiryangoremezo 186.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.