Burkina Fasso: Karidinali Ouedraogo arasaba abakristu gusabira iki gihugu cyugarijwe n'iterabwoba n'umutekano muke
Nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi ryongeye kuba muri iki gihugu, Karidinali Philippe Ouedraogo Arikiyepiskopi wa Ouagadougou muri Burkina Faso arasaba abakristu kutarebera Ahubwo bakubura intwaro z'amasengesho bagasabira iki gihugu cyugarijwe n'umutekano muke n'iterabwoba.
Mu butumwa bugenewe uku kwezi kwahariwe kuzirikana ku iyogezabutumwa, Karidinali Ouedraogo yasabye abakristu kuba abahamya mu gihugu cyugarijwe n'iterabwoba rikomeje gushyira benshi mu cyunamo.
Karidinali akomeza avuga ko imbere y'ibibazo bya politiki n'iterabwoba Kiliziya ihamagarirwa gukomeza kuba ikimenyetso cy'urukundo n'ubuvandimwe.
Avuga ko Igisubizo gikwiye ku mukristu mu bihe bikomeye ari isengesho. Karidinali asaba abakristu Gusenga Basaba amahoro bayasabira igihugu cyabo n'Isi yose.
Karidinali Ouedraogo yasabye abakristu kwitabira gutura Igitambo cy'Ukarisitiya nk'isengesho rikuru rya Kiliziya kandi Nyuma ya Buri Misa bakavuga Isengesho rya Dawe uri mu Ijuru, irya Ndakuramutsa Mariya n'irya Hubahwe Imana Data ndetse n'isengesho ryo gusabira igihugu cya Burkina Faso n'iryo gusabira Karidinali Joseph Zen.
Yasabye kandi abakristu kwihatira amasengesho
y'ubuyoboke nko Gushengerera, Ishapule, Noveni no kwiyambaza abatagatifu. Asoza asaba Imana guha amahoro n'ituze igihugu cya Burkina Faso cyugarijwe n'iterabwoba n'ibibazo bya Politiki.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.