Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Butare: EP Mukomacara mu byishimo byo kunguka ibyumba bitatu by'amashuri

Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, mu ishuri ribanza rya Mukomacara riherereye muri Diyosezi ya Butare, mu Karere ka Gisagara, hatashywe ibyumba bitatu by'amashuri,bavuga ko bizafasha iri shuri kugabanya ubucucike no kuzamura ireme ry'uburezi.

Butare: EP Mukomacara mu byishimo byo kunguka ibyumba bitatu by'amashuri
Butare: EP Mukomacara mu byishimo byo kunguka ibyumba bitatu by'amashuri

Uyu muhango witabiriwe na Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Butare, Umuyobozi w'akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Dusabe Denise, Abapadiri, Abayobozi mu nzego zibanze, Ababyeyi , Abarezi n'Abanyeshuri ba EP Mukomacara.

Ibyumba by'amashuri byatashywe, byubatswe ku nkunga y'umubyeyi wo mu gihugu cy'u Bubiligi witwa Sophie Roelandts, akava yohereje umuhungu we Artur Lesne Etienne, kumuhagararira muri ibi birori.

Mu butumwa bwe Artur Etienne yishimiye kubana n'abanyeshuri n'abandi bayobozi mu nzego zinyuranye i Mukomacara abashimira uburyo bamwakiriye, avuga ko hashize igihe umubyeyi we yifuje gufasha abana bo muri Afurika. Avuga ko yari afite inzozi zo gufasha imfubyi cyangwa ikigo cy'abanyeshuri ariko atazi uko bizagenda. Yaje kumenyana na Sr Marie Goreth wabaga mu gihugu cy'u Bubiligi, amuhuza na EP Mukomacara n'Ibiro bishinzwe amashuri muri Diyosezi ya Butare.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibererho myiza y'abaturage Dusabe Denise, wari witabiriye uyu muhango, yashimiye Artur n'umubyeyi we, asaba ko amashuri bubakiwe bakomeza kuyafata neza kandi bakayabyaza umusaruro bazamura igipimo cy'imitsindire.

Umuyobozi w'ishuri Ribanza rya Mukomacara Bayigira Emmanuel, yashimiye abagize uruhare bose kugira ngo aya mashuri aboneke. Avuga ko aya mashuri bubakiwe azabafasha kugabanya ubucucike bw'abanyeshuri. Azakemura kandi ikibazo cy'urumuri ruke mu mashuri no kunyagirwa mu bihe by'imvura, byaterwaga n'isakaro ridakwiye ryari ku mashuri ashaje. Yakomeje avuga ko yizeye ko n'andi mashuri asigaye azatunganywa kugira ngo ibi bibazo bikemuke burundu muri iri shuri.

Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, yasabye abana kwiga bashyizeho umwete bakazagera kure kuko n'abakomeye babona bize mu mashuri ari munsi y'ayo bigamo. Yabijeje ko Kiliziya na Leta n'ababyeyi bazakomeza kubaba hafi kugira ngo bige neza.

Muri uyu muhango wo gutaha ibyumba by'amashuri, iri shuri ryageneye Sophie impano y'urwibutso. Ku rundi ruhande, Artur wari Uhagarariye Sophie wagize uruhare mu iyubakwa ry'aya mashuri yahaye abana impano irimo n'imipira yo gukina.

EP Mukomacara yigamo abana bo mu mashuri y'inshuke 144 bigiraga mu byumba 2, n'abana 695 bo mu mashuri abanza bose hamwe bakaba 839.

Myr Filipo Rukamba n'abandi bayobozi bitabiriye ibi birori
Myr Filipo Rukamba n'abandi bayobozi bitabiriye ibi birori
Artur Etienne yari ahagarariye umubyeyi we wagize uruhare mu kubaka aya mashuri
Artur Etienne yari ahagarariye umubyeyi we wagize uruhare mu kubaka aya mashuri
Abanyeshuri bageneye impano uwagize uruhare mu kubaka amashuri
Abanyeshuri bageneye impano uwagize uruhare mu kubaka amashuri
Abanyeshuri bishimiye impano zirimo imipira yo gukina
Abanyeshuri bishimiye impano zirimo imipira yo gukina
Amashuri mashya azafasha abana gutsinda neza
Amashuri mashya azafasha abana gutsinda neza
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose