Butare: Urubyiruko rwa Paruwasi Busoro rwasabwe kugira amahitamo meza mubyo rukora
Kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2023 muri Paruwasi ya Busoro muri Diyosezi ya Butare, habereye ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe na paruwasi kubufatanye n’abayobozi b’urubyiruko, bagamije gufasha urubyiruko kumenya Imana no guhurizwa hamwe nk’uko Umwepiskopi wabo Musenyeri Filipo Rukamba ahora abibasaba ko bagomba kwita cyane ku rubyiruko cyane.
Mu kiganiro padiri ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Busoro Padiri Augustin Ndindiriyimana yagiranye na Kinyamateka, yavuze ko iri huriro ryateguwe ku ntego yo kongera kwishyira hamwe no kumva ko bafite inyota y’Imana, nk’uko bigaragara mu nsanganyamatsiko y’iri huriro igira iti “Mwebwe abiyoroshya mushakashaka Imana murakagwira’’.
Padiri Augustin yagize ati “Ntabwo washakashaka Imana utiyoroheje, mu kwiyoroshya harimo ibintu byinshi aho umwana yubana umukuru, umukuru akarengera ukiri muto’’. Yavuze ko muri iri huriro hakozwe ibintu byinshi birimo kuganiriza abana ibijyanye n’umuhamagaro aho bagiye baganirizwa n’ingeri zitandukanye; Abapadiri, Abashakanye ndetse no mu nzego za Leta; bakaganirizwa uko bakwiye kwitwara mu mahitamo yabo kandi ko badakwiye guhubukira ibizabaherekeza mu buzima bwabo
Padiri Augustin Ndindiriyimana yagiriye inama urubyiruko kwitonda bagashishoza mbere yo gufata umwanzuro uwo ari wo wose. Yagize ati “Abanyarwanda baravuga bati uwitonze amira ibinoze, kandi uwitonze akama ishashi, ibi bizatuma tugira ya nyota y’Imana’’
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Kinyamateka barimo Sikobizahora Francois wo muri Santarali ya Mutoto na Umurerwa Alice bishimiye iri huriro bateguriwe kuko bahungukiye byinshi bizabaherekeza mu buzima bwabo cyane ko mu kigero bagezemo baba bakeneye abantu babakurikirana bakanabagira inama, ngo kuko iyo babuze umuntu ubagira inama bazigirwa n’ababayobya bikarangira bashowe mu ngeso mbi, gusa bashimira abasaseridoti babo babatekerejeho bakabahuriza hamwe babaganiriza bakongera kubibutsa ko bagomba kumenya Imana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, aho iri huriro ryabereye, Madamu Mukantaganzwa Brigitte yashimiye Kiliziya Gatolika, kuko ngo guhuriza hamwe urubyiruko nk’inzego za Leta baba babyitezemo umusaruro mu kubafasha gukemura no kugabanya amakimbirane ahora mu miryango, cyane ko baba barimo bategura imiryango y’ahazaza aho biteze ko nibagera mu muryango hari icyiza bazakora nk’impinduka kuko uko Kiliziya igira umuryango mwiza kandi utekanye ni nako Leta ibyungukiramo kuko abakirisitu ba kiliziya ari na bo ba Leta.
Padiri Ushinzwe urubyiruko muri Diyosezi ya Butare Padiri Innocent Bizimana agaruka ku mumaro w’ihuriro ry’urubyirujo yavuze ko ari uguhuza urubyiruko rwa kiliziya kugira ngo rubashe gusingiza Imana ruri hamwe na bo bikabafasha kumenyana. Yagize ati’’ iyo bahuye barasenga bagakora ibikorwa by’urukundo nko kubakira abatishoboye, bakidagadura n’ibindi bigaragaza neza ko urubyiruko ari imbaraga za Kiliziya y’ubu n’iyejo hazaza, cyane ko iyo bahuye baganira no kumuhamagaro wabo, abasaseridoti bakabafasha kugenda bakura muri uwo muhamagaro hanyuma igihe cyagera buri wese agahitamo umuhamagaro we’’. Yavuze ko kandi nta muhamagaro uruta undi ahubwo ikiba gikomeye ari uko umuntu aba mu muhamagaro yahisemo
Yavuze ko usibye iri huriro hari n’andi mahuriro ateganyirijwe urubyiruko muri iki gihe cy’impeshyi nk’iyo ku rwego rw’isi izabera mu gihugu cya portugal iteganyijwe ku wa 01- 06 ukwezi kwa 8, 2023, hakaba n’irindi huriro ryo ku rwego rw’Igihugu riteganyijwe kubera i Kigali muri Paruwasi ya Regina Pacis kuva ku wa 23- 27 ukwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2023, ndetse n’ihuriro ku rwego rwa Diyosezi ya Butare rizabera muri Paruwasi ya Kiruhura kuva ku wa 06- 09 ukwezi kwa 9 uyu mwaka, yaboneyeho gusaba urubyiruko gushishikarira kwitabira ayo mahuriro abateganyirijwe, kuko Kiliziya umubyeyi wacu mu gihe gikwiye irebera buri cyiciro umuntu agezemo igikwiye n’icyamufasha, cyane ko amhuriro nkariya afasha urubyiruko gukura mu bukirisitu no kwigiranaho ibyiza bya Kiliziya.
Iri huriro ryitabiriwe n’abasaga 100 baturutse Santarali 5 zigize Paruwasi ya Busoro, bakaba bafite intego y’uko ryaba ngaruka mwaka mu gihe cy’ibiruhuko kugira ngo n’abanyeshuri baribonekemo, bibarinde kwihugiraho, banabafashwe kwiga uko babana n’abagenzi babo ndetse n’Imana, barusheho kwitwara neza mu gihe cy’ibiruhuko.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.