Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Bwa mbere kuva intambara y'u Burusiya na Ukerene yatangira Papa Fransisiko yakiriye Zelensky I Vatikani

Ku mugoroba w'uyu wa 13 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yakiriye Perezida wa Ukerene, Volodymyr Zelensky wagiriye uruzinduko I Vatikani bwa mbere nyuma y'aho igihugu cye gishojweho intambara n'U Burusiya.

Bwa mbere kuva intambara y'u Burusiya na Ukerene yatangira Papa Fransisiko yakiriye Zelensky I Vatikani
Bwa mbere kuva intambara y'u Burusiya na Ukerene yatangira Papa Fransisiko yakiriye Zelensky I Vatikani

Akigera I Vatikani Perezida Zelensky yakiriwe na Papa Fransisiko waje ku musanganira ku muryango nawe umuhereza ikiganza ikindi gifashe ku mutima amubwira ati "ntewe ishema no kugusura."

Papa Fransisiko na Perezida Zelenskyy bagiranye ibiganiro mu muhezo byamaze iminota 40. Bahanye kandi impano aho Papa Fransisiko yahaye Perezida Zelenskyy impano y'ishami ry'umuzeti rikoze mu muringa nk'ikimenyetso cy'amahoro. Perezida Zelenskyy nawe yamuhaye ishusho ya Bikira Mariya uteruye igicucucu cy'umwana ushushanya abana bashimuswe mu ntambara y'U Burusiya na Ukerene, Vatikani ikaba iherutse gutangaza ko iri mu biganiro bigamije gutabara abo bana.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro bya Vatikani bishinzwe gutangaza amakuru, ntabwo bagaruka ku byo Papa Fransisiko yaba yagabiriye na Perezida Zelenskyy gusa bavuga ibyo yaganiriye na Arikiyepiskopi Gallagher ushinzwe ububanyi n'amahanga I Vatikani. Bavuga ko bagarutse ku ntambara y'Uburusiya na Ukerene by'umwihariko bakibanda ku ngaruka ikomeje kugira ku baturage ba Ukerene. Iri tangazo kandi rivuga ko banavuze ku birimo gukorwa mu rwego rwo guhagarika iyi ntambara. Itangazo kandi rivuga ko baganiriye no ku zindi ngingo zirimo n'uko Kiliziya Gatolika muri Ukerene ibayeho.

Ku butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Perezida Zelenskyy yavuze ko yishimiye ukuntu Papa Fransisiko ahangayikishijwe n'akaga amamiliyoni y'abanyayikerene barimo. Avuga ko hagomba gukorwa ibishoboka byose bakagaruka ku butaka bwabo. Yavuze kandi ko yamusabye kwamagana ibyaha byibasira inyoko muntu Uburusiya bukomeje gukora muri Ukerene. Aha Perezida Zelenskyy avuga ko bidakwiye ko uwateye n'uwatewe bafatwa kimwe. Perezida Zelenskyy yanagarutse ku nzira y'amahoro irimo gushakishwa asaba Papa Fransisiko kuyigiramo uruhare.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose