Caritas ya GS St Bruno Gihundwe A yatumye abana 25 bafite ubumuga n’abasaga 50 bakuwe mu muhanda bakomeza kwiga
Umuyobozi wa GS St Bruno Gihundwe A, Padiri Silas Bikorimana, avuga ko Caritas y’ishuri ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bifasha abanyeshuri batishoboye gukomeza kwiga, aho ishuri rifasha abafite ibibazo byihariye, barimo abana bafite ubumuga bagera kuri 25 ndetse n’abasaga 50 bakuwe mu muhanda.
Ibi Padiri Silas Bikorimana yabigarutseho ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo GS St Bruno Gihundwe A, ishuri rya Kiliziya Gatolika, ifatanya na Leta y’u Rwanda ku bw’amasezerano, riherereye mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, ryizihizaga isabukuru y’imyaka 102 rimaze rishinzwe.
Padiri Bikorimana yavuze ko iri shuri ryakira abanyeshuri baturuka mu madini n’amatorero atandukanye, kuko rishingiye ku ihame ry’uburezi budaheza, aho umwana wese ahabwa amahirwe yo kwiga hatitawe ku idini cyangwa itorero abarizwamo.
Yagaragaje ko muri iri shuri harimo Abagatolika 1,614, mu gihe abandi banyeshuri 2,577 basengera mu yandi madini n’amatorero, ariko bose bakiga hamwe kandi bagakorera hamwe mu bwubahane.
Ati “Muri iri shuri rya GS Saint Bruno Gihundwe A, higamo abanyeshuri baturuka mu madini n’amatorero atandukanye kuko hano ni uburezi budaheza. Abagatolika barimo ni 1,614, abandi basengera mu yandi madini ni 2,577. Twese dukorera hamwe, ik’ingenzi ni uko twemera Imana imwe izatugeza aho iba.”
Padiri Bikorimana yavuze ko nubwo iri shuri ryakira abanyeshuri b’amadini atandukanye, rikomeza kuba ishuri rya Kiliziya Gatolika kandi rikagira uruhare mu kurera abana mu ndangagaciro zubaka umuntu n’umuryango.
Yasobanuye ko abana bigishwa indangagaciro za Kiliziya Gatolika, ariko kandi bagatozwa umuco mwiza n’indangagaciro za kinyarwanda, kugira ngo amashuri atarangirira mu gutanga ubumenyi gusa, ahubwo anagira uruhare mu kubaka umuntu ufite imyitwarire myiza.
Ati “Icyo nababwira ni uko iri shuri ryacu dutoza abana indangagaciro za Kiliziya Gatolika ndetse n’umuco mboneragihugu wacu, umuco mwiza, tukawubahiriza.”
Muri gahunda zo kwita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye, GS St Bruno Gihundwe A ifite Caritas y’ishuri, ikigega gishingiye ku bufatanye bw’abanyeshuri, ababyeyi n’abarimu, kigamije gufasha abana bafite ibibazo by’ubushobozi cyangwa ibindi bibazo bibangamira imyigire yabo.
Padiri Bikorimana yavuze ko iyi Caritas ifite uruhare rukomeye mu gufasha abanyeshuri batishoboye, by’umwihariko abafite ubumuga ndetse n’abandi bana bafite ibibazo byihariye.
Ati “ nk’ishuri rya Kiliziya Gatolika tugira Caritas y’ishuri. Iyi Caritas y’ishuri idufasha ku bakene dufite hano muri GS St Bruno Gihundwe A benshi ndetse n’abafite ubumuga bunyuranye benshi biga hano.”
Yavuze ko muri iri shuri higa abana bafite ubumuga butandukanye bagera kuri 25, ndetse hakaba n’abandi bana benshi batangiye kwiga nyuma yo gukurwa mu muhanda, bagera kuri 50.
Kuri Padiri Bikorimana, gufasha aba bana ni igikorwa kigamije kubaha amahirwe angana n’ay’abandi, kuko kuba umwana afite ubumuga, kuba aturuka mu muryango utishoboye cyangwa kuba yarabaye mu buzima bwo ku muhanda bitagomba kumubuza kubona uburezi.
Ati “Abafite ubumuga butandukanye biga muri iri shuri bagera kuri 25, ariko
Yasobanuye ko ubufasha butangwa bukubiyemo kubaha imyambaro, ibikoresho by’ishuri birimo amakayi n’amakaramu, ndetse no kubishyurira amafaranga y’ishuri igihe bibaye ngombwa.
Ati “Abo bose tubitaho twifashishije iyi Caritas y’ishuri. Mu ituro dutanga twagiye mu gitambo cya Misa, dusaba kandi n’ababyeyi guhereza abana babo nk’igiceri ndetse n’abarimu tukihuza tugashyigikira iyo Caritas y’ishuri kugira ngo abana bafite ibibazo binyuranye, abababaye, ntibabure uko biga kandi duhari.”
Yavuze ko ubu bufasha ari umusaruro w’ubufatanye bw’abagize umuryango w’ishuri, aho buri wese atanga umusanzu we kugira ngo abana bafite ibibazo badatereranwa.
Caritas y’ishuri, nk’uko Padiri Bikorimana abisobanura, ntabwo ari ikigega cy’abakene gusa, ahubwo ni uburyo ishuri rikoresha mu gutuma umwana ufite ikibazo runaka yumva ko ari umwe mu bagize umuryango w’ishuri kandi ko ikibazo afite kidakwiye gutuma acikiriza amashuri.
Padiri Bikorimana yavuze ko hari abana bafashwa mu buryo butandukanye bitewe n’ibibazo bafite, aho bamwe bahabwa imyambaro, abandi bagahabwa ibikoresho by’ishuri, mu gihe hari n’abishyurirwa amafaranga y’ishuri.
Ati “Ubwo rero icyo gikorwa turagikora, aho tubambika imyenda, tukabaha amakayi, amakaramu ndetse tukanabarihira amafaranga y’ishuri.”
Yongeyeho ko Caritas y’ishuri ikomeje kwakira ubufasha bw’abifuza kugira uruhare mu gufasha aba bana, kuko ibibazo byabo bitandukanye kandi bikaba bisaba ko ibikorwa byo kubafasha bikomeza.
Ati “N’undi wese wajya wifuza kubatera inkunga yajya atubwira kuko icyo kigega kirahari.”
Mu rwego rwo guteza imbere uburezi budaheza, GS St Bruno Gihundwe A ifite kandi abarimu bashinzwe uburezi budaheza, bafasha mu kwita ku bana bafite ibibazo byihariye.
Padiri Bikorimana yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare igira mu burezi, agaragaza ko muri abarimu 99 bigisha muri iri shuri harimo babiri bashinzwe uburezi budaheza, umwe ukora mu mashuri abanza undi akorera mu mashuri yisumbuye.
Ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ku nkunga itanga mu burezi, kuko muri aba barimu 99 bigisha muri iri shuri, harimo babiri bashinzwe uburezi budaheza (Inclusive Education). Harimo uwigisha mu mashuri yisumbuye n’undi mu abanza.”
Yavuze ko aba barimu bafite uruhare mu gufasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, cyane cyane binyuze mu kubigisha ururimi rw’amarenga, ndetse no gufasha abandi bana bafite ibibazo byihariye mu myigire.
Ati “Bose bakaba bajya badufasha kwigisha ururimi rw’amarenga ku bana dufite batumva batanavuga ndetse no ku bandi bafite ibibazo by’umwihariko.”
Ibi byose Padiri Silas Bikorimana yabigarutseho mu gihe GS St Bruno Gihundwe A yizihizaga imyaka 102 imaze ishinzwe.
Mu myaka isaga ijana, iri shuri ryagize uruhare mu burezi bw’abana bo mu gice cy’umujyi wa Rusizi, Gihundwe n’ahandi, rikomeza kwakira abanyeshuri baturuka mu miryango n’amadini atandukanye.
Kuri ubu, ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko nubwo hari ibibazo birimo ubucucike bukabije bw’abanyeshuri n’ibura ry’intebe, bukomeje gushaka uburyo abana bose bifuza kwiga bahabwa amahirwe yo kwiga.
Ubuyobozi kandi bushimangira ko gahunda za Caritas y’ishuri n’uburezi budaheza ari zimwe mu nzira zifasha iri shuri gukomeza kuba ahantu abana bafite ibibazo bitandukanye bashobora kubona uburezi, ubufasha n’uburere bubafasha kwitegura ejo hazaza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.