Caritas yamuritse ibyagezweho n'Umushinga USAID-Gimbuka mu myaka 10 umaze
Kuva mu 2012 kugeza mu 2022, Caritas Rwanda yashyize mu bikorwa Gahunda ya USAID-Gimbuka, yatewe inkunga na Gahunda ya Guverinoma ya Amerika “Feed the Future” igamije kurwanya inzara no kongera ibiribwa ku isi ndetse na Gahunda ya Prezida w’Amerika PEPFAR igamije kurwanya icyorezo cya SIDA ibinyujije mu kigega cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere USAID.
Gahunda ya USAID-Gimbuka yakoreye mu turere 17 tunyuranye two mu Rwanda. Kuva mu 2012 kugeza 2015, yakoreraga mu turere 14, kuva mu 2016 kugeza mu 2019 ikorera mu turere 9, naho mu 2020 kugeza mu 2022 ikorera mu turere 5.
USAID-Gimbuka yari ifite intego 3, ari zo:
Kuzamura ubuzima bwiza n’imirire y’abana bato (bari munsi y’imyaka 5), ababyeyi batwite n'abonsa n’imiryango ibana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Kugabanya ingaruka ziterwa na Sida n’inda zitateganyijwe ku bangavu n'abagore bakiri bato, muri gahunda ya DREAMS no Guteza imbere imibereho n'iterambere by’abana b’imfubyi n’abugarijwe n’ibibazo (OVC) ndetse n’imiryango yabo, hatangwa serivisi zituma abana bagira ubuzima bwiza, bagatekana, ndetse bakiga.
Mu gihe cy’imyaka 10 iyi gahunda yamaze, yakoze ibikorwa bitandukanye byo kwishimira birimo kurwanya imirire mibi aho abana 96.687 bitaweho mu kurwanya imirire mibi, ababyeyi 47.575 bigishwa gutegura indyo yuzuye, barimo 7.200 bari batwite n'abonsa. Hari kandi abana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo (Orphans and Vulnerable Children - OVC) 52.935, bafashijwe kwiga no guhabwa ibikoresho by’ishuri. Iyi gahunda kandi yoroje abagore batwite n'abonsa 15.422 amatungo, arimo ihene 8.675, inkwavu 2.273, inkoko 2.104, ingurube 1.827 n'intama 543.
Muri iyi gahunda, abagize imiryango bahuguriwe gukora imishinga mito ibyara inyungu, ndetse no gukora amatsinda yo kubitsa no kugurizanya. Ibi byabateje imbere, bamwe muri bo bakaba bari bukore imurikabikorwa byabo kuri Hotel Saint Famille kuri uyu wa gatanu tariki 21 Mata 2023 kuva 09h00 za mu gitondo.
Caritas Rwanda yashyize mu bikorwa Gahunda ya USAID-Gimbuka, ni umuryango utegamiye kuri Leta wa Kiliziya Gatolika. Intego yayo ni ugufasha abatishoboye kugera ku iterambere risesuye no kugira ubuzima bwiza, nta guheza. Ibikorwa bya Caritas Rwanda birimo ibirebana n’imibereho myiza, ibirebana n’ubuzima ndetse n’ibirebana n’iterambere risesuye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.