Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

College Saint Jean Nyarusange ikomeje kwesa imihigo mu mitsindire

Byagarutsweho na Padiri Sixbert Byingingo, Umuyobozi wa College Saint Jean Nyarusange, mu munsi mukuru w’iri shuri wabaye kuri uyu wa 13 Kamena 2026, ubwo bahimbazaga Mutagatifu Yohani Batisita waragijwe iri shuri.

College Saint Jean Nyarusange ikomeje kwesa imihigo mu mitsindire
College Saint Jean Nyarusange ikomeje kwesa imihigo mu mitsindire

Ni ibirori byitabiriwe n’ababyeyi baharerera, abarezi, inshuti z’iri shuri, abaharerewe, abapadiri batandukanye ba Diyosezi ya Kabgayi, abihayimana ndetse n’inzego z’ubuyobozi zirangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline.

Padiri Sixbert Byingingo yagaragaje ishusho y’iri shuri, avuga ko rikomeje kwesa imihigo mu mitsindire kandi ko bafite intego yo kugera ku ntsinzi ya 100%.

Yatanze urugero ahera mu myaka yakurikiye icyorezo cya Covid-19, avuga ko mu byiciro byombi by’amashuri yisumbuye, haba icyiciro rusange n’icyiciro cya kabiri, bagiye bazamuka mu mitsindire.

Ati “Mu mwaka wa 2021-2022 twatsinze kuri 97%, mu mwaka wa 2022-2023 dutsinda kuri 99.2%, mu mwaka wa 2023-2024 dutsinda kuri 94.4%, naho muri 2024-2025 dutsinda kuri 98%.”

Yavuze ko kandi bafite umugambi wo kudasubira inyuma, ahubwo bakomeje guharanira kuzageza ku ntsinzi ya 100%, bityo bakazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo babigereho.

Yakomeje avuga ko, usibye gutanga uburezi bufite ireme, banihatira guteza imbere impano z’abanyeshuri, babashishikariza kwitabira amatsinda (clubs) atandukanye, imiryango ya Agisiyo Gatolika ndetse no gukomeza kwimakaza iyobokamana muri rusange.

Yongeyeho ko banita ku mibereho myiza n’imibanire y’abo barera, bakabashishikariza gukunda kwiga, kumvira, kugira ikinyabupfura no kwisanzura, kugira ngo babone uko babafasha mu bibazo n’ibikenewe bitandukanye bahura na byo.

Yanibukije ababyeyi kurushaho kwegera abana babo, gukorana bya hafi n’ishuri no kurifasha kuzuza neza inshingano zaryo. Yabasabye kandi kujya bishyurira ku gihe amafaranga y’ishuri, cyane cyane bamwe bakunze gutinda cyangwa kugorana mu kuyatanga.

Ibi kandi byanashimangiwe n’ababyeyi baharera bavuga ko nabo bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ingamba n’intego bihaye babigereho ndetse 2% kabura kugira ngo bese umuhigo bikunde.

Habimana Gervais uhagarariye ababyeyi barerera muri College Saint Jean Nyarusange yagize ati “Twibukijwe inshingano zacu kandi n’abanyeshuri bazibukijwe bityo twiyemeje gukora ibitureba kuri buri ruhande kugira ngo tubashe kugera ku byo twifuza duhereye ku mihigo twahize irimo kuzamura ireme ry’uburezi mu mitsindire y’abana, ku barezi bagakurikirana abana, no kunoza ikinyabupfura, kunoza imibereho n’imibanire, kuvugurura inyubako ishuri rifite. ”

Ubuyobozi bwa College Saint Jean Nyarusange bwatangaje ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, iri shuri rirera abanyeshuri 1,390, aho umubare w’abakobwa n’abahungu ungana.

Aba banyeshuri bose biga mu byiciro byombi by’amashuri yisumbuye, mu mashami ane ari yo MCB, PCB, MCE na HGL.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose