Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Butare irasaba abarera kwigana Imana bigisha abana ibizatuma isi y'ejo iba nziza kurushaho

Mu gikorwa cyo gusoza umwaka wahariwe uburere bw'abana mu mashuri ku rwego rwa Diyosezi ya Butare, cyabereye I Kansi kuri uyu wa 9 Kamena 2023, Myr Jean Marie Vianney Gahizi yasabye abarezi kwigana Imana yo murezi mukuru bafasha abana kuzasubiza ibibazo bibangamiye isi muri iki gihe.

Diyosezi ya Butare irasaba abarera kwigana Imana bigisha abana ibizatuma isi y'ejo iba nziza kurushaho
Diyosezi ya Butare irasaba abarera kwigana Imana bigisha abana ibizatuma isi y'ejo iba nziza kurushaho

Musenyeri Gahizi jean Marie Vianney, Igisonga cy'umwepiskopi wa Butare, wari uhagarariye umwepiskopi muri uyu muhango, yibukije ko Imana ari we murezi w'ibanze avuga ko kurera neza ari ukurera mu murongo wayo w'urukundo, ukuri n'ubutabera.

Yagize ati "umurongo wo kurera Imana yaduhaye ni ugufasha iyi isi gukira ikiyishikamiye uhereye ku bukene, ubujiji mu bantu, inzangano, ukwikandamiza no gukandamiza abandi gushaka kuba ari wowe ubona byose ubibuza abandi, amakimbirane mu ngo, kudashaka ukuri n'ubutabera, kudaharanira ukwishyira ukizana k'undi, gushaka inyungu zawe wirengagiza iz'undi kwambura abandi ubuzima n'ibindi."

Myr Gahizi avuga ko hari abirengagiza inshingano yo kurera cyangwa bakarera nabi ibintu agereranya n'ubunyamanswa.

Ati "Ababyeyi barasabwa kwita ku burere bw'abana babo kuko ni inshingano bahawe nk'ababyeyi kandi uburere buruta ubuvuke. Ntabwo umuntu ari kimwe n'inyamaswa cyangwa imashini. Niba umuntu yafashe inshingano zo kubyara akubaka urugo, ntabwo akwiye kurekera aho kuko ibyo biba ari uguteza ibibazo. Kugira ngo umwana azabashe kuba mwiza kandi ufite akamaro agomba kurerwa."

Myr Gahizi avuga ko ababyeyi badakwiye kwishimira kororoka gusa nk'uko Imana yabisabye ahubwo kugwiza umubare w'abatuye isi bikagendana no gukuza mu bantu umuco w'urukundo no kubaha ubuzima.

Myr Gahizi yibukije ko kurera neza atari ukurera ururimi ahubwo ari ukurera: umutima, umutwe n'amaboko. Asaba inzego zose kuzuzanya kugira ngo ubu burezi bwuzuye Kiliziya ishyize imbere bugerweho. Yakebuye abarera nabi bagaha umwana ibyazamugaruka mu bihe bizaza abasaba kurebera kuri Yezu.

Ati "Uburezi duhamagarirwa gutanga tubukomora kuri Yezu Kristu waje kubohora ababoshye, guhumura abahumye, kwamamaza impuhwe zImana. Hari aho usanga umuntu atwikurura ikitaboneye, ikidafite umumaro ibyo ni akaga. Hari ukwigisha bitari ukurera, ukuvuga bitari ukujya inama. Hari ukwereka bitari ukuyobora, hari n'uguterana bitari ukubaka. Ntabwo ari izo nshingano dufite nk'abarezi by'umwihariko muri Kilizya. Ahubwo inshingano dufite ni izo gutwikurura ahari ikiboneye kandi gifite icyerekezo cyiza, ni izo gusigasira wa wundi muto kugira ngo atadandabirana. Ntabwo rero wamutoza utamwereka ahaboneye, utamupfundurira ahamunyura."

Umuyobozi ushinzwe amashuri gatolika muri Diyosezi ya Butare Padiri Maurice Kayumba yashimiye umushumba wa Diyosezi ya Butare Musenyeri Filipo RUKAMBA, uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere uburezi. Yashimiye kandi inzego zitandukanye zigira uruhare mu Burezi asaba ko ubu bufatanye bwakomeza kuko ari bwo nkingi y'uburezi burera umwana ushoboye kandi ushobotse.

Ubuyobozi bw'akarere ka Gisagara bwahagarariwe n'umuyobozi ushinzwe amashuri ku rwego rw'akarere yavuze ko uburezi buhamye butashoboka igihe hari bimwe mu bibazo bikiri mu miryango, ari naho yahereye asaba ko ibibazo biri mu muryango byakomeza kwitabwaho nk'uko Kiliziya isanzwe ibikora kuko ari inzitizi ikomeye ibangamiye uburere bwiza bw'abana.

Igikorwa cyo gusoza umwaka wahariwe kwita ku burere bw'abana mu mashuri cyahujwe no gusoza icyumweru cy'uburezi Gatolika. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ikaba igira iti "Umwana ushoboye kandi ushobotse".

Myr Jean Marie Vianney Gahizi ni we wahagarariye umwepiskopi wa Butare mu gikorwa cyo gusoza umwaka wahariwe uburere bw'abana mu mashuri
Myr Jean Marie Vianney Gahizi ni we wahagarariye umwepiskopi wa Butare mu gikorwa cyo gusoza umwaka wahariwe uburere bw'abana mu mashuri
Abanyeshuri bo muri paruwasi ya Kansi bari bakereye kwizihiza uburere bwiza bahabwa na Kiliziya
Abanyeshuri bo muri paruwasi ya Kansi bari bakereye kwizihiza uburere bwiza bahabwa na Kiliziya
Mu mikino itandukanye abana bagaragaje ko bashoboye kandi bashobotse
Mu mikino itandukanye abana bagaragaje ko bashoboye kandi bashobotse
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose