Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Byumba yashimiwe uruhare rwayo mu burezi no gufasha abatishoboye

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yashimiye Diyosezi Gatolika ya Byumba uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi no gufasha abatishoboye.

Diyosezi ya Byumba yashimiwe uruhare rwayo mu burezi no gufasha abatishoboye
Diyosezi ya Byumba yashimiwe uruhare rwayo mu burezi no gufasha abatishoboye

Yabigarutseho mu birori byo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi Gatolika ya Byumba, byabereye mu ishuri Notre Dame du Bon Conseil (NDBC), kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026.

Mu ijambo rye yagize ati “Turabashimira by’umwihariko nk’Akarere ka Gicumbi, tuzirikana neza ko mu bigo by’amashuri 53 dufite, bingana na 35% y’ibigo byacu ari ibigo by’indashyikirwa.”

Yanashimiye abarezi uburyo barera abana babo, avuga ko ibyo babatoza bigaragarira buri wese.

Yanagarutse ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kuzirikana abatishoboye no kubaha ubumenyi, ati “Uburere mutanga ntabwo buhwanye n’ikiguzi abana bishyura. Nzi neza ko munarengaho mugashaka ubushobozi bwo kunganira abanyeshuri. Ndabivuga nzi neza uruhare mugira mu gufasha abatishoboye mubaha n’ubumenyi.”

Nzabonimpa kandi yabwiye abanyeshuri ko na we yize mu mashuri ya Kiliziya Gatolika i Byumba, abababwira ko abibawira kugira ngo bibafashe kumva ko ntakidashoboka.

Yagize ati “Nanjye niganye namwe, nize muri TTC De La Salle, ariko mbere yo kuhagera nabanje muri EP Byumba Catholique. Intebe mwicayeho nanjye nazicayeho. Mba mbivuga kugira ngo bibabere urugero, mwumve ko nta cyo utageraho kubera kwa gusogongera ku kinyabupfura twahawe n’abihayimana n’abayobozi.”

Yahereye kuri ibyo asaba abanyeshuri gukora cyane no kwirinda gutesha agaciro uburere bahabwa, agaragaza ko ubuzima bw’umuntu bushingira ku mico n’uburere ahabwa akiri muto.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose