Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Byumba yungutse paruwasi Nshya ya Runyinya

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022, Diyosezi ya Byumba yungutse paruwasi Nshya ya Runyinya, yabyawe na Paruwasi ya Rukomo. Ikaba ibaye Paruwasi ya Kabiri Myr Papias Musengamana, ashinze kuva atangiye imirimo nk'umwepiskopi w'iyi diyosezi.

Diyosezi ya Byumba yungutse paruwasi Nshya ya Runyinya
Diyosezi ya Byumba yungutse paruwasi Nshya ya Runyinya

Ibirori byo gutaha ku mugaragaro iyi paruwasi byabereye ku cyicaro cy'iyi paruwasi bikaba byabimburiwe n'igitambo cy'Ukarisitiya cyayobowe na Myr Papias Musengamana,Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.

Paruwasi Runyinya yabyawe na Paruwasi ya Rukomo ikaba igizwe n'igice cya Paruwasi ya Rukomo n'igice cya paruwasi ya Nyagatare na yo yabyawe na Paruwasi ya Rukomo. Ivutse igizwe na Santarari 4 ari zo Runyinya na Shonga ndetse na sucursale ya Rukamba na Santarali Tabagwe na Mirambi zavuye kuri paruwasi ya Nyagatare.

Paruwasi ya Runyinya ibaye paruwasi ya Kabiri Myr Papias ashinze nyuma ya Paruwasi ya Nyagasozi yabyawe na Paruwasi ya Muhura.

Mu Ijambo ry'umukristu uhagarariye abandi yagaragaje ibyishimo abakristu batewe na paruwasi bahawe. Yashimye abitanze bose ngo icyifuzo cy'abakristu kigerweho. Yashimiye by'umwihariko abapadiri bahakorera ubutumwa uko bitanze ngo igikorwa cyo kwitegura itahwa ry'iyi paruwasi kigende neza.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Runyinya yashimiye Paruwasi ya Rukomo na Nyagatare uko bitanze bakemera ko iyi paruwasi ivuka kandi bakabigiramo uruhare batanga ubufasha butandukanye. Yashimiye kandi abakristu ba Paruwasi ya Runyinya uko bitanze none inzozi zabo zikaba zabaye impamo. Yasabye abayobozi gufasha paruwasi kugerwaho n'amazi n'umuriro kuko bizagirira akamaro iyi paruwasi n'abaturage bayituriye.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry'ubukungu yashimiye uruhare Kiliziya Gatolika igira mu bikorwa by'iterambere mu gihugu no mu karere ka Nyagatare by'umwihariko. Yashimye by'umwihariko uruhare Kiliziya igira mu bikorwa by'uburezi n'iby'ubuzima. Yasezeranyije padiri mukuru ko ikibazo yagejeje ku buyobozi cy'amazi n'amashanyarazi kinahangayikishije akarere kandi hakaba harimo gukorwa ibishoboka ngo kibonerwe igisubizo. Ashimira padiri mukuru wongeye kwibutsa iki kibazo.

Yasabye kandi Kiliziya gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane mu miryango. Yasabye kandi ko Kiliziya yafasha mu bikorwa byo guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri ndetse n'ubwisungane mu kwivuza. Yagarutse no ku bindi bikorwa Leta yifuzamo ubufatanye birimo kurwanya isuri no kwimakaza imiturire myiza, isuku, kurwanya igwingira ry'abana, kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko n'ibindi. Yasabye kandi ubufatanye mu guhangana n'indwara z'ibyorezo by'umwihariko icyorezo cya Ebola cyamaze kugera mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda asaba abaturage gukoresha imipaka yemewe.

Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba yashimiye abakristu ba Paruwasi ya Runyinya, ashimira na Paruwasi ya Rukomo na Paruwasi ya Nyagatare. Yagize ati ndabashimira mbikuye ku mutima abakristu ba paruwasi ya Runyinya ishyaka, ubutwari n'ukwemera byabaranze. Byasabye igihe kirekire imbaraga nyishi bisaba n'ukwemera. Nagira ngo mbashimire mbikuye ku mutima".

Yashimiye kandi bwana Alphonse Habyarimana wari uhagarariye abakristu ba Runyinya muri iyi mirimo ikomeye ibagejeje ku kubona paruwasi. Avuga ko kuba paruwasi ibonetse atari ikivi irangiye abasaba gukomeza kurangwa n'ishyaka n'ubufatanye kugira no paruwasi ya Runyinya ikomeze gutera imbere.

Myr Papias kandi yasabye abakristu gushyira imbaraga mu miryango remezo akaba ari ho bubakira ibikorwa by'iyogezabutumwa. Yashimiye paruwasi Rukomo na Nyagatare uruhare bagize ngo iyi paruwasi ivuke. Anashimira umuryango w'Ababikira ba Bikira Mariya Ugira Inama Nziza, bageze bwa mbere muri iyi paruwasi bakaba bita ku bikorwa by'uburezi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose