Diyosezi ya Cyangugu yatangije ubufatanye n'Akarere ka Rusizi mu kurengera ibidukikije no kwimakaza isuku
Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024, abakozi ba Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu, barangajwe imbere na Myr Ignace Kabera, igisonga cy'umwepiskopi ari kumwe na padiri Irakoze Hyacinthe uyobora iyi Komisiyo, bifatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi mu muganda, mu rwego rw'ubufatanye mu kwimakaza isuku no kurengera ibidukikije.
Ni muri gahunda y'ubufatanye aho iyi Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu n'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi, biyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kwimakaza isuku.
Ku ikubitiro hagamije kwimakaza iyo suku, umuganda wo kuri uyu wa 25, Gicurasi 2024, ukaba wakozwe usanga iyi komisiyo yarafatanyije n'akarere ka Rusizi kugura no gukwirakwiza udusanduku dushyirwamo imyanda (poubelles) mu mpande zitandukanye z'umujyi. Musenge Philippe, umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Diyosezi, avuga ko ibi byakozwe hagamijwe guha abaturage ubutumwa bwo gutura muri Risizi ikeye kandi isukuye.
Ati" twashakaga gutanga ubutumwa, Rusizi ikeye kandi isukuye bityo abaturage ba Rusizi, nibaba ahantu hatunganye, ahantu hasukuye, mu bidukikije byiza na ya mahoro twigisha azaza kandi abantu babeho mu mudendezo."
Padiri Irakoze Hyacinthe, umuyobozi wa Komisiyo y'ubutabera n'amahoro na Caritas muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu, mu butumwa yagejeje kubari bitabiriye umuganda, yabasabye kugira imyumvire yo kugira isuku kuko ugize isuku aba agize uruhare mu kubungabunga ubuzima bwe n'ubwa mugenzi we.
Yagize ati" twese dutuye hano muri Kamembe, abandi turanahakorera umunsi ku munsi. Kuhakora isuku ni ukurinda mugenzi wawe muturanye, mukorana aho ucururiza aho ukorera akazi gatandukanye."
Ati" kandi ni ikintu cyoroshye, ariko twese ntago tugira imyumvire imwe, kugira iyo mbaduko yo gukora isuku aho utuye. Niba unyweye amazi icupa urishyire ahabugenewe aho kurijugunya mu muhanda cyangwa muri rigori, niba uriye umuneke woye kujugunya igishishwa mu muhanda cyangwa muri rigori, gishyire muri puberi twese tugire iyo myumvire, twese tugire iyo mbanduko nibwo tuzaba turi kurinda iyi si yacu dutuyemo, umujyi wacu wa Kamembe ndetse n'akarere kacu ka Rusizi. Ndagira ngo rero mbashishikarize kugira iyo mbaduko, kugira iyo myumvire yo kugira isuku twoye kuba ntibindeba."
Ku ruhande rw'abaturage batuye mu mugi wa Rusizi, bishimiye ubu bufatanye bwa diyosezi gatolika ya Cyangugu, binyuze muri Komisiyo y'ubutabera n'amahoro n'akarere ka Rusizi mu kurengera ibidukikije himakazwa isuku. Kamurete na Umutoniwase Anonciata bo mu murenge wa kamembe, mu Kiganiro bahaye Kinyamateka bombi bahuriza ku kuba hari imbaraga nabo bigiye kubongerera muri gahunda yo kwimakaza isuku mu mugi wabo wa Rusizi.
Ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bwo buvuga ko bushima Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya Cyangugu, kuba yarumvise neza gahunda ya "Tujyanemo mu isuku no kubungabunga ibidukikije"maze ikaba yarafatanyije n'akarere kugura no gukwirakwiza udusanduku dushyirwamo imyanda (poubelles) mu mpande zitandukanye z'umujyi.
Padiri Irakoze yakomeje yibutsa abantu kugira imbaduko n'imyumvire yo kugira isuku birinda kuba ntibindeba.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yavuze ko kuba akarere kari gafite ikibazo cy'umubare udahagije w'udusanduku bajugunyamo imyanda( poubelles) ariko komisiyo y'ubutabera n'amahoro ikabasha kutugura ari ibintu byo kwishimira
Ati" icya mbere ni uko dushimira umufatanyabikorwa nka Diyosezi ya Cyangugu ibinyujije muri komisiyo y'ubutabera n'amahoro uburyo mu by'ukuri iyi gahunda bayumvise mu mpande zitandukanye, nk'ubu baje ngo tujyanemo mu isuku. Kikaba ari ikintu kiza rero dushima cyane. Ubu twari dufite ikibazo cyo kutagira amapuberi ahagije mu mugi wacu none baje ngo tujyanemo, bagaragaje ahantu hatandukanye bashyize amapuberi ubona ko ari ikintu gishimishije mu by'ukuri."
Mu rwego rwo gukumira ndetse no kubona ibisubizo ku bibazo biterwa n'imihindagurikire y'ibihe ndetse n"iyononekara ry'ibidukokije, za leta ndetse n'indi miryango bagiye bagira icyo bakora harimo na Kiliziya gatolika. Aha twavuga nk'amaswzerano ya Paris mu Bufaransa, yo ku wa 12 Ukuboza 20215(COP 21) ndetse n'ibyo ibihugu ubwabyo byiyemeje kuzashyira mu bikorwa mu rwego rwo kugabanya ibyuka byangiza ikirere (NDCs). Mbere yaho gato ku wa 18 Kamena 2015, biciye mu nyandiko Nyirubutungane papa Fransisiko, umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi, yise Laudato si ( Uragasingizwa Nyagasani), Kiliziya gatolika nayo yatanze umusanzu wayo mu guhamagarira abantu kurengera ibidukikije, aho papa Fransisiko agereranya isi dutuye nk"inzu dusangiye, agahamagarira abantu kutumva ibidukikije nk'ibimera gusa, ahubwo bakumva ko ibidukikije n'abantu ari indatana( ibyoswe ecologie integrale, mu ndimi z'amahanga. Aha hakaba ariho Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya diyosezi gatolika ya Cyangugu,yahereye igirana ubufatanye n'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi mu kurengera ibidukikije himakazwa isuku.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.