Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Gikongoro yagaragaje ibyo izitaho muri uyu mwaka wahariwe kwita ku Burezi mu mashuri

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umwaka wahariwe kwita ku burere bw'abana mu mashuri, cyabereye muri Paruwasi ya Cyanika, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022, Diyosezi ya Gikongoro yagaragaje ibyo izibandaho muri uyu mwaka.

Diyosezi ya Gikongoro yagaragaje ibyo izitaho muri uyu mwaka wahariwe kwita ku Burezi mu mashuri
Diyosezi ya Gikongoro yagaragaje ibyo izitaho muri uyu mwaka wahariwe kwita ku Burezi mu mashuri

Padiri Kabayiza Froncois Xavier ushinzwe amashuri muri Diyosezi ya Gikongoro yagaragaje ibizibandwaho muri uyu mwaka harimo: Gutega amatwi abana aho kubacyaha batazi n'icyo bakoze; kwita ku bidukikije hakorwa uturima tw'igikoni, gutera ubusitani mu bigo by'amashuri n'ibindi bigamije iterambere; guteza imbere umuco wo gusoma amashuri yose akagerwaho na Kinyamateka; kongera uruhare rw' ababyeyi mu burere bw'abana babaha ibyangombwa by'ishuri, babasura Kandi bagira umwanya wo kubaganiriza.

Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro, yagarutse ku ruhare rwa mwarimu mu migendekere myiza y'Uburezi. Asaba abarimu kurera aho kuroga, ibyiza bakabikomeza ibibi bakabyigizayo, ingorane bakazishakira ibisubizo.

Yagarutse Kandi ku bayobozi b'amashuri ababwira ko ari bo pfundo ry'uburezi n'uburere bityo bakaba bagomba nabo kubanza gushoboka bakumvira abayobozi babakuriye, kugira ngo ubumenyi batanga mu banyeshuri barera bwakirwe, kuko abana bakurikiza urugero rw'ababarera. Musenyeri Celestin yagaragaje ko Diyosezi ya Gikongoro yifuza kunoza imiyoborere myiza y'amashuri kuko bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi.

Nka Diyosezi izaberamo igikorwa cyo gusoza uyu mwaka, Myr Celestin yasabye inzego zose guharanira kuba ku isonga maze uyu mwaka ukazasiga Diyosezi ya Gikongoro yarahize izindi mu bumenyi n'uburere.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, Yasabye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge no kunanirana kuko bibabuze amahirwe yo gushobora no gutegura ejo hazaza heza. Yasabye Kandi ko muri gahunda z'umwaka w'uburezi hanitabwa ku kwitabira club zitandukanye zirimo: Club zita ku buzima bwo mu mutwe, izita ku bidukikije, izo kurwanya Sida, n'izindi.

Diyosezi ya Gikongoro ifite ibigo by'amashuri 110 birimo 104 by'amashuri yiga ataha na 6 bicumbikira abanyeshuri. Kuri uyu munsi wo gutangiza umwaka wahariwe kwita ku burezi bw'abana mu mashuri muri iyi Diyosezi, buri Paruwasi ikaba yagiye yohereza abanyeshuri baje bahagarariye abandi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose