Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 9

Diyosezi ya Kabgayi yavuguruye ingoro ya Bikira Mariya wa Fatima yitegeye umujyi wa Muhanga

Tariki 26 Werurwe 2022, Ubwo yizihizaga isabukuru y’Imyaka 16 amaze abaye Umwepiskopi wa Diysezi ya Kabgayi, Myr Smaragde Mbonyintege yahaye umugisha Shapeli yitiriwe Bikira Mariya w’i Fatima yubatse i Gahogo ahirengeye umujyi wa Muhanga, nyuma yo kuvugururwa n’abakristu ba Paruwasi ya Kabgayi n’abatuye i Gahogo nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Diyosezi ya Kabgayi.

Diyosezi ya Kabgayi yavuguruye ingoro ya Bikira Mariya wa Fatima yitegeye umujyi wa Muhanga
Diyosezi ya Kabgayi yavuguruye ingoro ya Bikira Mariya wa Fatima yitegeye umujyi wa Muhanga

Amateka y’iyi shapeli agaragaza ko yubatswe mu mwaka wa 1960. Iyi shapeli ikaba irimo ishusho ya Bikira Mariya umwamikazi wa Fatima, na yo ifite amateka muri paruwasi ya Kabgayi kuko mu myaka ya 1959 na 1960 Padiri Parmentier yasabye ko itambagizwa muri misiyoni ya Kabgayi kugira ngo Umubyeyi Bikira Mariya agabe amahoro n’ubwumvikane mu bihe bikomeye u Rwanda rwarimo muri icyo gihe. Iyi Shapeli yaherukaga kuvugururwa mu 2003. Igitekerezo cyo kongera kuyivugurura kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2019.

Paruwasi ya Kabgayi yifuza ko iyi Shapeli yaba ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana, abahagana bakajya bahabonera ubuvunyi n’ihumure. Bifuza kandi ko hajya hakorerwa Ishengerera rihoraho.

Iyi shapeli yuzuye itwaye amafaranga asaga miliyoni 22, ubuyobozi bwa diyosezi ya Kabgayi n’ubw’Akarere ka Muhanga bukaba bushimira abakristu uko bakomeje kugaragaza umuco wo kwikorera ibikorwa byabo badategereje inkunga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose