Diyosezi ya Kabgayi yujuje abapadiri 8 n'abadiyakoni 6 yari itegereje
Kuri uyu wa 19 Kanama 2023, mu birori byabereye ku kibuga cya paruwasi ya Kamonyi, Diyosezi ya Kabgayi yungutse abapadiri batatu n'umudiyakoni umwe, yuzuza ityo abapadiri umunani n'abadiyakoni batandatu yari itegereje uyu mwaka.
Mu birori byari byitabiriwe n'imbaga y'abakristu bari barangajwe imbere na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi na Myr Smaragde Mbonyintege, umwepiskopi uri mu Kiruhuko, ndetse n'imbaga y'abapadiri ba diyosezi ya Kabgayi, Diyakoni Karangwa Evariste, Diyakoni Fransisiko Uwamahoro na Diyakoni Aime Joseph Marie Iradukunda bavuka muri paruwasi ya Kamonyi bahawe Ubupadiri naho Faratiri Alphonse Uwiragiye, uvuka muri paruwasi ya Mugina ahabwa ubudiyakoni.
Mu ijambo rye Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi yashimiye Imana ihaye diyosezi ya Kabgayi umunani w'abapadiri.
Myr Balthazar yakomeje avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we nk'umwepiskopi mushya kuba Imana imuhaye abafasha ba hafi umunani baherekejwe n'abadiyakoni batandatu nabo bategerejwe umwaka utaha.
Yagize ati "Nagira ngo mumfashe dushimire Imana iduhaye umunani. Imana mu rukundo rwayo iduhaye umunani w'abasaseridoti. Umunani w'abasaseridoti bashya muri Diyosezi ya Kabgayi ni umugisha ukomeye ku mwepiskopi mushya no ku muryango w'Imana".
Yashimiye amaparuwasi ya: Kayenzi, Mushishiro, Kigoma, Kabgayi na Kamonyi yabyariye Kabgayi abapadiri ndetse na Mushishiro, Kibangu, Nyarusange, Nyabinyenga na Mugina zabyaye abadiyakoni.
Abapadiri batatu paruwasi ya Kamonyi yungutse bujuje umubare w'abapadiri 15 bayivukamo mu myaka 80 imaze. Uw'imfura yabo akaba Padiri Byusa Eustache wamenyekanye nk'umuririmbyi.
Paruwasi ya Kamonyi n'akarere ka Kamonyi bishimiye ibi birori bidasanzwe bashimira n'abana babo babahesheje ishema.
Muri ibi birori paruwasi ya Kamonyi yagabiye inka Myr Balthazar Ntivuguruzwa na Myr Smaragde Mbonyintege babifuriza guhorana amata ku ruhimbi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.