Diyosezi ya Ruhengeri irashima Umusanzu w’Abamisiyoneri b’Abalazaliste mu myaka 25 bamaze bageze mu Rwanda
Mu birori byo kwizihiza Yubile y’Imyaka 25 Abamisiyoneri b’Abalazaliste bamaze bageze mu Rwanda, Musenyeri Visenti Umwepiskopi wa Ruhengeri yashimye uruhare abapadiri bo muri uyu muryango bagira mu kwita no kwegera abakristu, Paruwasi ya Nemba bakoreramo ubutumwa ikaba ihagaze neza muri iki gihe.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 19 Werurwe 2023, ubwo uyu muryango wizihizaga Yubile y’imyaka 25 umaze ugeze mu Rwanda, Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyahimbarijwe muri Paruwasi ya Nemba, byitabirwa n’abapadiri bo muri uyu mu ryango baturutse i Roma, abawukuriye mu Rwanda, abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke n’abakristu ba Paruwasi ya Nemba.
Myr Visenti Harolimana yashimiye abapadiri bo muri uyu muryango ubwitange bagaragaza mu kwita no kwegera abakristu aho bari mu ngo zabo, bakabaganiriza, bagaha amasakaramentu abarwayi, abakecuru, abasaza n’abandi; anabashimira by’ umwihariko umubano mwiza n’imikoranire myiza bagaragaza mu gukorana n’abapadiri ba diyosezi, bigatanga ubutumwa ku bababona nk’abasangiye ibyiza by’Isakaramentu ry’Ubusaseridoti.
Padiri Tomaz Mavric waturutse i Roma akaba umuyobozi w’uwo Muryango ku rwego rw’Isi, yagaragaje ko icyifuzo bafite ari ugukomeza gukora ubutumwa neza muri Diyosezi ya Ruhengeri no mu zindi diyosezi bakoreramo ubutumwa mu Rwanda n’ahandi hose Nyagasani azabohereza gusohoreza ubutumwa. Ahamya ko bakomeye ku mpano bahawe na Mutagatifu Visenti wa Pawulo y’urukundo bita ku baciye bugufi.
Padiri Theoneste ZIGIRINSHUTI Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nemba, akaba n’umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abalazariste mu Karere k’u Rwanda n’u Burundi, yagaragaje ko mu gihe bizihiza iyi Yubile bishimiye itangazwa ry’umushinga wa Paruwasi nshya ya Karuganda. Yashimiye Umwepiskopi icyizere yabagiriye kandi akangurira umuryango w’Imana wa Paruwasi ya Nemba, abagiraneza, inshuti n’abavandimwe kuzafatanya muri icyo gikorwa bagiye kwinjiramo kugira ngo abakristu bo muri ako gace begerwe, barushaho kugendera hamwe. Ahamya ko bazakomeza guhuriza hamwe imbaraga no gusenyera umugozi umwe, bakazarangiza neza iki gikorwa.
Madamu Uwamahoro Marie Thérèse Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gakenke yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’Igihugu by’umwihariko muri Paruwasi ya Nemba; anashima ibikorwa Umuryango w’Abamisiyoneri b’Abalazariste wagejeje muri aka karere birimo kwita ku burezi, kwita ku buzima, kwita ku batishoboye, gufasha abaturage kubaka ingo zitekanye n’ibindi.
Umuryango w’Abalazalisite mu Rwanda ukorera ubutumwa mu madiyosezi atatu, Diyosezi ya Ruhengeri muri Paruwasi ya Nemba, Diyosezi ya Kabgayi muri Paruwasi ya Gitare, no muri Diyosezi ya Kibungo muri nkambi y’impunzi ya Mahama. Watangiriye ubutumwa muri Paruwasi ya Nemba mu 1998, umaze kugira abanyamuryango 23 mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.