Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ecole Dove de Saint Jean Chrysostome yizihije intambwe y'imfura zayo za mbere

Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026, ishuri Ecole Dove de Saint Jean Chrysostome, riherereye mu Murenge wa Kigarama mu Mujyi wa Kigali, ryakoze ibirori byo kwishimira ko imfura zaryo zigizwe n'abanyeshuri batanu zirangije amashuri abanza, nyuma yo gukora ibizamini bya Leta, kandi bakaba bizeye ko bazatsinda neza.

Ecole Dove de Saint Jean Chrysostome yizihije intambwe y'imfura zayo za mbere
Ecole Dove de Saint Jean Chrysostome yizihije intambwe y'imfura zayo za mbere

Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye n'Umuyobozi w'iri shuri, Ngirabanyiginya Josiane, ari na we warishinze, yavuze ko bishimiye kuba muri uyu mwaka w'amashuri wa 2025–2026 babonye abana babo ba mbere barangiza amashuri abanza.

Yagize ati "Ubu twishimiye ko imfura zacu, abana batanu, barangije amashuri abanza, ndetse barangije n'ikizamini cya Leta. Twishimye kandi tuzi ko tuzabona instinzi. Noneho n'ababyeyi bazakomeze kuza bishimye babona ko tudafata neza abana gusa, ahubwo tugera no ku ntsinzi. Iri shuri rero ni iry'amahoro rishingiye ku bumenyi bwa Kiliziya Gatolika, kuko udafite ubumenyi bw'iyobokamana ntushobora no kugira ikinyabupfura nk'uko Umutagatifu wacu yashyiraga abantu hamwe akifuza ko bazamuka."

Agaruka ku mateka y'iri shuri nk'uwarishinze, Ngirabanyiginya Josiane yasobanuye ko ari ishuri rimaze igihe gito ritangiye, ari na yo mpamvu imfura zaryo zabaye nke.

Ati "Iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 2017 ritangiranye abana bane, barimo babiri b'abaturanyi n'abandi b'inshuti zanjye. Twatangiriye muri Gicurasi 2017. Muri 2018 dutangira icyiciro cya Maternelle nyuma yo kuva ku cya Crèche. Icyo gihe twari ahantu hacyenewe iryo shuri, twaje dukenewe kandi benshi baratugana."

Yakomeje avuga ko ishuri ryakomeje kwaguka, maze mu mwaka umwe rigera ku bana 18, aho batangiriye kuri Mélez ya Kabiri i Gikondo. Abana bakomeje kwiyongera, ari na bwo ryahawe izina rya Ecole Dove de Saint Jean Chrysostome.

Ati "Uyu Mutagatifu Jean Chrysostome twamuhisemo kugira ngo adufashe. Uyu Mutagatifu yari umuntu witangiraga abakene, agakunda abana kandi akaba umuhanga, ndetse agakunda n'abahanga."

Yanongeyeho ko ikindi cyamuteye guhitamo ko iri shuri ryaragizwa uwo Mutagatifu ari ukubera se umubyara.

Ati "Papa wanjye yari Jean Chrysostome. Aho agendeye rero numvaga nta kindi nakora kitari ugukora ishuri, kuko yakundaga abana, agakunda n'abahanga nk'uko izina rye ryabivugaga. Numvaga nshaka ikintu cyatuma mubwira sosiyete yari imuzi ndetse n'abavuka ubu, uko yahuje n'uwo Mutagatifu. Byatumye mbihuza n'ishuri ndereramo abana banjye."

Ngirabanyiginya Josiane yavuze kandi ko Mutagatifu Jean Chrysostome yari n'umuganga, kandi ko umuntu w'umuhanga akwiriye gusangiza abandi ubumenyi bwe.

Ati "Yigeze no kubihorwa ava mu gihugu cye ajya mu kindi avuga ijambo ryiza rigira riti ubwo isi yose ari iy'Imana, ni iki cyambuza gukunda abakene no kuvugira abatagira kivurira? Icyo kintu cyaramfashije cyane, kandi na Papa wanjye ni ko yari ameze, cyane ko abana bagiye babura ababyeyi yagiye abafasha. Byatumye nanjye nifuza kuzagera ikirenge mu cyabo, n'ubwo ntarahagera."

Uburezi butangirwa muri Ecole Dove de Saint Jean Chrysostome bushingiye ku kwigisha abana mu rurimi rw'Igifaransa kugeza mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza. Mu mwaka wa kane batangira kwiga amasomo yose mu Cyongereza, bikabafasha kurangiza amashuri abanza bavuga neza Icyongereza, Igifaransa n'Ikinyarwanda.

Iri shuri rikorera ahantu habiri i Gikondo, Mélez ya Kabiri, ndetse no mu Murenge wa Kimisange, ari na ho habereye ibi birori. Kuri ubu, muri Ecole Dove de Saint Jean Chrysostome harererwamo abana 120.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose