Ecole Saint Antoine de Padoue i Rutunga ryashinzwe ngo rikemure ikibazo cy'abana bambukaga umugezi bajya kwiga
Byagarutsweho mu kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Antoni wa Paduwa, umurinzi w'ishuri Ecole Saint Antoine de Padoue riherereye muri Santarali ya Rutunga, Paruwasi ya Gishaka, mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, hanatangwa amasakaramentu y'ibanze ku banyeshuri 23 baharerewa.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 1 Nyakanga 2026, byahujwe n'isozwa ry'abana barangije icyiciro cya gatatu cy'amashuri y'inshuke bitegura gutangira amashuri abanza. Byabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Félicien Nizeyimana ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Gishaka.
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Frère Callixte Kanani, Umuyobozi w'Umuryango w'Abafurere b'Abafaransisikani b'Intumwa z'Umusaraba w'Ikuzo (Frères Franciscains Disciples de la Croix Glorieuse), ari na bo bashinze iri shuri, yasobanuye uko ryavutse n'impamvu yatumye rishingwa.
Frère Callixte Kanani yavuze ko igitekerezo cyo gutura muri Santarali ya Rutunga cyaturutse ku washinze uwo muryango, Yohani Batisita Sengayire, nyuma y'urugendo yari yarahakoreye mu mushinga witwaga Sinapisi Rwanda, wafashaga abaturage kwiteza imbere mu mibereho myiza.
Yagize ati "Nageze muri iriya Santarali nsanga Yezu yarumiwe muri iyo Kiliziya ya Rutunga none rero nshaka ko mujya kuba hafi y'iyo Santarali kugira ngo mujye guhoza Yezu nabonye yarumiwe."
Yavuze ko bageze muri ako gace basanze abaturage baho bohereza abana babo kwiga mu Karere ka Rulindo, bakora urugendo rurerure banyuze mu muhanda unyerera kandi bambuka n'umugezi, ibintu byashyiraga ubuzima bw'abana mu kaga, cyane cyane mu bihe by'imvura.
Ati "Urugendo bakoraga ruragoye cyane, ikindi na none twumvaga dushaka kurema umusingi w'uburezi, kugira abana bashobora gusoma, bashobora kwandika, kandi bakanabikora babikunze kuko hatahoze umuco wo gusoma."
Yagarutse kandi ku rugendo rwo gutangiza ishuri, avuga ko rwabanje kugorana kuko nta nyubako cyangwa ubutaka bari bafite, ahubwo babaga mu nzu bakodeshaga.
Yagize ati "Imirimo twahakoraga yari isanzwe nko guhinga amasaka, ibigori, ibishyimbo n'ibindi, abaturage ba hano bari batuzi nk'abaturage bari aho ngaho, natwe twaravugaga tuti ubundi se ni iki kizabizeza ko dushobora kubarerera? Ariko ku bw'amahirwe abantu batwakiriye nk'intumwa z'Imana ku munota wa mbere dutangirana n'abana 32 biduha icyizere cy'uko bizashoboka kandi na Paruwasi ya Gishaka na yo iradushyigikira."
Frère Callixte yavuze ko intego yabo ari ugutanga uburezi bwubaka umuntu wuzuye, bukurikije umurongo wa Kiliziya Gatolika wo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.
Mu rwego rwo gutoza abana indangagaciro, batangije gahunda bise Inkera y'Imihigo, aho buri mwana agaragaza ibyo yagezeho mu mwaka, akabivuga nk'icyivugo cye imbere y'abandi.
Ati "Dutangira umwaka twagize igitekerezo cyo gutangiza Inkera y'Imihigo, twari twarabateguje ko nidusoza umwaka tuzajya tugira ikintu cy'imihigo hagahiga umwana ibyiza yakoze kugira ngo azumve ko ari intwari mu gukora neza, umwana rero, twanateguye inzoga yitwa kanywabahizi dutegura intango dushyiramo inzoga y'imihigo, umwana akaza akavuga icyivugo cye uko yabanye n'abandi neza, uko yize neza, uko yafashije abandi, uko yarengeye ibidukikije, noneho yamara kuvuga icyivugo cye tukamubwira tuti Tambuka usome."
Yasobanuye ko ubu buryo bufasha kurera umwana akamenyera gukora ibyiza no kwigira ku ndangagaciro, aho kumuca ku makosa ahutajwe.
Umwe mu babyeyi baharerera, Tuyishimire Jean Claude, nawe yashimangiye ko iri shuri ryabaye igisubizo ku kibazo cyari kimaze igihe kibaremereye.
Ati "Iri shuri ryaziye igihe mu gucyemura ikibazo kuko mu Murenge wacu wa Rutunga nta kigo cyiza cyigenga twari dufite, ariko iri shuri ryaje rifasha mu kutwunganira kuvugurura uburezi bw'abana bacu kandi bugezweho."
Yakomeje agira ati "Hari ikindi kigo twagiraga cyabaga hakurya mu Karere ka Rulindo. Kujyayo byari urugendo rurerure bisaba moto, kandi hari n'umugezi wa Nyabugogo. Mu kwezi kwa Kane, mu gihe cy'imvura, ababyeyi byaratugoraga kuko uriya mugezi ujya wuzura, abana bo mu Murenge wa Rutunga bigayo mu gihe cy'amasomo ntibabashaga kujyayo."
Yavuze ko hari igihe abana basibaga amasomo kubera gutinya kwambuka uwo mugezi, ariko kuva ishuri ryashingwa icyo kibazo cyakemutse kuko basigaye bigira hafi y'ingo.
Umuryango w'Abafurere b'Abafaransisikani b'Intumwa z'Umusaraba w'Ikuzo washinzwe ku wa 8 Gashyantare 1992 na Yohani Batisita Sengayire, umulayiki w'umunyarwanda.
Mu mwaka wa 2021, washinze Ecole Saint Antoine de Padoue ritangirana n'abanyeshuri 32.
Iri shuri ryigisha mu ndimi zirimo Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n'Igiswahili, rikongeraho no gutoza abana umuco nyarwanda.
Kuri ubu rirereramo abana barenga 155, biga mu byiciro bitatu by'amashuri y'inshuke ndetse no mu mwaka wa mbere n'uwa kabiri w'amashuri abanza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.