Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ecole Sainte Bernadette Kamonyi yihariye ibikombe bya Basketball mu marushanwa Amashuri Kagame Cup 22/23

Mu gikorwa cyo gutanga ibihembo ku makipe yose yitabiriye Amarushanwa Amashuri Kagame Cup 22/23, cyabereye kuri Stade ya Huye kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, Ecole Sainte Bernadette Kamonyi yashyikirijwe ibikombe bitatu byose by'umukino wa Basketball aho abakobwa batwaye 2 naho abahungu bagatwara 1. Bikaba byari ibyishimo bikomeye ku buyobozi n'abanyeshuri b'iri shuri.

Ecole Sainte Bernadette Kamonyi yihariye ibikombe bya Basketball mu marushanwa Amashuri Kagame Cup 22/23
Ecole Sainte Bernadette Kamonyi yihariye ibikombe bya Basketball mu marushanwa Amashuri Kagame Cup 22/23

Iri shuri ryigenga rya Diyosezi ya Kabgayi ryegukanye ibi bikombe nyuma yo gutsinda Lycee de Kigali mu bahungu na G.S Marie Reine de Rwaza mu bakobwa. Rikaba ryegukanye igikombe n'itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu by’Afurika y’I Burasirazuba (EAC).

Padiri Majyambere Jean Damour, Umuyobozi w’ishuri Sainte Bernadette Kamonyi akaba na visi Perezida wa mbere wa Federasiyo ya Siporo Scolaire mu Rwanda yagize ati’’ Ni ibyishimo bikomeye ku bana, ku barezi ndetse natwe nk’ubuyobozi, twari tunyotewe no kumva uko igikombe kimera. Ntabwo ari ubwa mbere twitabiriye aya marushanwa ariko ni inshuro ya mbere tubonye insinzi ku rwego rw’Igihugu. Dutwaye ibikombe bibiri abahungu bacu batsinze neza ndetse n’abakobwa bacu nibo babaye aba mbere mu mukino wa Basketball.”

Yakomeje avuga ko ibanga ryo kuba batsinze ku rwego rw’Igihugu babicyesha kuba abayobazi bakunda siporo, kugira abarezi bakunda abana kandi banabashyigikiye muri aya marushanwa bakabaherekeza, abatoza beza bakundishije abana Umukino wa Basketball bakanabakundisha guhiganwa . Yashimiye Ubuyobozi bw’akarere kabo ka ka Kamonyi burangajwe imbere n’umuyobozi w’akarere Nahayo Sylvere ubaba hafi kandi akaba akunda Siporo.

Padiri Majyambere yashimangiye ko n’ubwo batsinze batagomba kwirara kuko babonye itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu duturanye by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) iteganyijwe mu kwezi kwa Munani, ahubwo ko bakwiye kongera kuzamura urwego nk’abazasohokera igihugu kandi biteguye kugihesha ishema.

Akarere ka Kamonyi kegunye umwanya wa mbere mu gutwara ibikombe byinshi kuko uretse Es B Kamonyi na ECOSE Musambira iherereye muri ako karere yegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru mu bahungu.

Perezida w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda Umulinga Alice yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gukomeza gufasha abana gutera imbere muri Siporo, anagaruka ku bwitabire bw’abakobwa bakiri bacye mu mikino ugereranyije n’abasaza babo. Asaba ubuyobozi ko bwafasha abana b’abakobwa nabo bakabasha kwiyongera. Umulinga yabibukije ko urugendo rukiri rurerure mu gutegura abana bahize abandi ku rwego rw’ Igihugu kugira ngo mu kwezi kwa Munani bazahagararire neza igihugu cy’u Rwanda mu bigo by’ibituranyi kandi bazabashe no gucyura ibindi bikombe baheshe ishema Igihugu.

Ibigo byatsinze ku rwego rw’igihugu harimo : Ecose Musambira yabaye iya mbere mu mukino wa Football (Abahungu), GS Saint Joseph de Kabgayi bababye aba mbere mu mukino wa Volleyball [Abahungu], GS Saint Aloys Rwamagana yabaye iya mbere mu mukino wa Volleyball (Abakobwa), Adegi Gituza yabaye iya mbere mu mukino wa Handball (Abahungu), Kiziguro SS yabaye iya mbere mu mukino wa Handball (Abakobwa), Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi yabaye iya mbere mu mukino wa Basketball (Abahungu n’Abakobwa begukanye umwanya wa Mbere), GS Gahini yabaye iya mbere mu mukino wa Netball, Gitisi TSS yabaye iya mbere mu mukino wa Rugby, IPRC Kigali yabaye iya mbere mu mukino wa Beach Volleyball (Abakobwa), College Du Christ- Roi yabaye iya mbere mu mukino wa Beach Volleyball (Abahungu).

Imikino yakinwe mu gusoza Amarushanwa Amashuri Kagame Cup harimo Football, Volleyball, Handball, Basketball, Netball, Sitball(umukino ukinwa n’abafite ubumuga), Athletics, Rugby, Karate na Bedminton.

Ibikombe 3 mu mukino wa Basketball ku rwego rw'igihugu byatwawe na ESB Kamonyi
Ibikombe 3 mu mukino wa Basketball ku rwego rw'igihugu byatwawe na ESB Kamonyi
Ikipe ya Baskeball y'abakobwa bakina ari 5 yegukanye igikombe
Ikipe ya Baskeball y'abakobwa bakina ari 5 yegukanye igikombe
Ikipe ya Basketball y'abakobwa bakina ari 3 na yo yegukanye igikombe
Ikipe ya Basketball y'abakobwa bakina ari 3 na yo yegukanye igikombe
Ikipe y'Abahungu ya Basketball na yo yegukanye igikombe
Ikipe y'Abahungu ya Basketball na yo yegukanye igikombe
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose