Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Forumu ya 19 y'urubyiruko Gatolika yaberaga i Kabgayi yasojwe

Kuri uyu wa 21 Kanama 2022, urubyiruko rwashoje Forumu ya 19 yaberaga i Kabgayi kuva kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kanama 2022.

Forumu ya 19 y'urubyiruko Gatolika yaberaga i Kabgayi yasojwe
Forumu ya 19 y'urubyiruko Gatolika yaberaga i Kabgayi yasojwe

Ni igikorwa Cyabereye muri College Sainte Marie Reine Kabgayi, ahamaze iminsi 5 hacumbitse urubyiruko rugera kuri 942 ari naho haberaga gahunda zitandukanye za Forumu ya 19 y'urubyiruko Gatolika mu Rwanda.

Ibirori byo gusoza iyi Forumu byaranzwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Myr Serviliya Nzakamwita, ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege n'abapadiri bitabiriye iyi Forumu ku bwinshi baherekeje urubyiruko rwaturutse mu madiyosezi yose.

Mu nyigisho ye Myr Nzakamwita yabwiye urubyiruko ko Imana yateganyirije abantu ijuru kandi ko Bishoboka kurijyamo. Yasabye urubyiruko kwihatira kurijyamo n'Ubwo Bisaba kwemera kunyura mu muryango ufunganye.

Igitambo cya Misa cyasusurukijwe na Korali z'urubyiruko rwa diyosezi ya Cyangugu n'urwa diyosezi ya Ruhengeri.

Nyuma y'Igitambo cya Misa Hatanzwe ubutumwa butandukanye bwagarutse ku kwishimira uko Forumu yagenze no gufata ingamba zizakomeza gufasha uribyiruko kuba abahamya beza ba Kristu aho batuye.

Padiri Nshimyumuremyi Evariste, umunyamabanga wa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa ry'urubyiruko, yavuze ko yishimiye uko iyi Forumu yagenze. Avuga ko n'ubwo yagiye ihura n'imbogamizi zagiye zituma yimurwa kubera icyorezo cya Covid 19, ndetse ikaba mu buryo budasanzwe ugereranyije n'izayibanjirije, bitayibujije kugenda neza ikaba yarafashije urubyiruko gusenga, kwiga, kwidagadura no kunguka inshuti.

Padiri Evariste Yashimiye abagize uruhare bose muri iyi Forumu baba abayitabiriye, abatanze ibiganiro, abatanze inkunga yari ikenewe n'abafashije mu itumanaho kugira ngo igere kuri benshi. Akaba yaboneyeho no kubagezaho ikimenyetso cy'ishimwe cyahawe: Diyosezi ya Kabgayi, Akarere ka Muhanga, Ishuri rya College Sainte Marie Reine, Radio Maria Rwanda, Pacis Tv, Kinyamateka na Kabuga TVET School.

Padiri Evariste kandi mu izina rya Komisiyo y'urubyiruko Yashimiye Myr Serviliyani Nzakamwita umaze imyaka 16 ayobora Komisiyo y'urubyiruko. Nyuma yo kuvuga ibigwi byamuranze muri iyi Komisiyo, akaba yamugabiye inka yagenewe na Komisiyo y'urubyiruko.

Nyuma y'ubutumwa bwa Padiri kandi hakurikiyeho igikorwa cyo gutombora diyosezi izakira Forumu y'urubyiruko muri 2023. Tombora ikaba yagaragaje Arikidiyosezi ya Kigali ko ari yo izakira iri huriro muri 2023.

Mu bundi butumwa bwatanzwe uhagarariye urubyiruko yagejeje ku rubyiruko ingamba zivuye muri iyi Forumu asaba ko buri wese yazigeza AHO atuye Maze akazaba umusemburo muri bagenzi be. Myr Serviliyani yasabye abashinzwe urubyiruko kururengera kuko rufite ibyonnyi byinshi anaruha intego rukwiye kwimakaza kugira ngo ruzabashe kugera Ejo heza. Myr Smaragde Mbonyintege ari na we waahoje ku mugaragaro iri huriro yabwiye urubyiruko ko rukunzwe nyamara ko rugomba kwitwararika kuko iyo urwo rukundo rukoreshejwe nabi rushobora kwica ubuzima.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose