Garuka Ushime: Abarerewe muri G.S St Francois d’Assisse de Kansi basuye barumuna babo
Kuri iki cyumweru 24 Werurwe 2024 muri G.S ST François d'Assisse de Kansi habereye igikorwa cyiswe Garuka ushime, aho abaharerewe basuye barumuna babo bakiga muri iri shuri.
Iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya mbere, cyabanjirijwe n’umupira w’amaguru wahuje abanyeshuri bahiga n’abaharerewe. Umukino wakurikiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Eric Ndagijimana ukorera ubutumwa muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, na we wize i Kansi.
Nyuma y’igitambo cya Misa, abize muri iri shuri bashimiye ubuyobozi bw’ikigo bwabemereye gutangiza iyi gahunda ndetse banagenera impano barumuna babo.
Impano zagenewe abanyeshuri biga muri G.S ST François d'Assisse de Kansi zigizwe n’ibikoresho byifashishwa muri liturujiya nk’inanga zo gucuranga, indangururamajwi n'ibindi. Uretse ibyo bikoresho, abarerewe muri G.S ST François d'Assisse de Kansi banahemye abanyeshuri 20 bahize abandi mu bizamini bisoza amasomo y’igihembwe cya mbere.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Habineza Jean Paul yashimye iki gikorwa anavuga ko ari igikorwa gituma abanyeshuri bagira umuhate mu masomo yabo bikanabafasha kuba bagera ku kigero cya bakuru babo.
Yongeyeho ko nawe aho ageze abikesha ubumenyi yakuye muri Saint François d'Assisse de Kansi.
Ubutumwa bwa Bwana Habineza yabukomeje agira inama abanyeshuri ba Saint François d'Assisse de Kansi ko bakwiye kubaka muri bo intekerezo zizatuma biteza imbere mu buryo bwose bushoboka kugira ngo ejo hazaza h’u Rwanda hazakomeze kuba heza.
Ikigo G.S ST François d'Assisse de Kansi cyatangiye mu mwaka 1913 gitangira ari Seminari, iza kwimurirwa ku Karubanda mu 1973 [Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare]. Kuri ubu G.S ST François d'Assisse de Kansi ibarizwamo abanyeshuri 638 barimo bakobwa 341 n’abahungu 297 biga mu cyiciro cya mbere cy’ayisumbuye n’icyakabiri cy’ayisumbuye mu mashami ane; MEG, HEG, LKK, LFK, MCE.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.