GSO Butare yatangije urugendo rw'imyaka 5 rwa Yubile y'imyaka 100
Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, Groupe Scolaire Offiel de Butare [Indatwa n'Inkesha] yahimbaje isabukuru y'imyaka 95, imaze ishinzwe inatangiza urugendo rwa Yubile y'imyaka 100 izahimbaza mu mwaka wa 2029.
Ni ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyanza David Rekivuge wari kumwe na bagenzi be barimo n'abahize.
Ibi birori kandi byitabiriwe n'ababyeyi, abarezi, abanyeshuri, inshuti z'iri shuri n'abayobozi bo mu nzego za Leta barangajwe imbere na Senateri Uwizeyimana Evode.
Padiri David Rekivuge wari uhagarariye Umushumba wa Diyosezi ya Butare Myr Filipo Rukamba, yavuze ko Diyosezi ya Butare yishimira uburyo iri shuri rikomeje kwesa imihigo ndetse yishimiye gukomeza kurishyigikira kugira ngo rizagere ku myaka 100 rikiri ku isonga kandi rifite byinshi ryishimira.
Padiri Charles Hakizimana, umuyobozi w'iri shuri, avuga ko hari byinshi bishimira mu myaka 95 ishize iri shuri ribayeho. Yakomeje avuga ko bifuza ko mu myaka 100 bazahimbaza mu myaka 5 iri imbere, bifuza kuzaba ari ishuri rihagaze neza. Avuga ku byagezweho mu myaka 95 ishize yavuze ko bashoboye gusana inyubako z'ishuri bafatanyije n'abafatanyabikorwa n'ababyeyi. Bashoboye kandi gukora neza imbuga y'ishuri ndetse hanatunganywa ibibuga bibiri bya Volleyball na Basketball ndetse kimwe gishyirwamo tapi ku buryo gishobora kwakira amarushanwa yo ku rwego Mpuzamahanga. Ndetse bifuza kuzahimbaza imyaka 100 bafite Gymnase yo ku rwego mpuzamahanga.
Muri ibi birori hamuritswe ibikorwa bitandukanye byakozwe n'abanyeshuri birimo inzogera bifashisha mu gusona, Ibikombe n'Imidari by'ishimwe iri shuri ryegukanye mu marushanwa atandukanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitabo bikubiyemo amateka y'iri shuri kuva rishinzwe, Wino yifashishwaga bandika, amwe mu mafoto agaragaza amateka y'iri shuri n'ibindi.
Senateri Uwizeyimana Evode wari n'Umushyitsi mukuru muri ibi birori,
yavuze ko iri shuri ari ubukombe kuko ryareze abakomeye mu ngeri zitandukanye.Senateri Evode yasabye iri shuri gukomeza kuba indashyikirwa kuko n'ubwo Groupe Scolaire ari nyinshi, Groupe Scolaire Officiel ari imwe, bakaba bagomba gukomera ku ntego yo kuba indatwa.
GSO Butare Indatwa/Inkesha yashinzwe mu mwaka wa 1929. Kuri ubu iri shuri ryigamo abanyeshuri 1303: Abakobwa 476 n'abahungu 827 mu cyiciro rusange no mu mashami anyuranye ; PCB, MCB, PCM, BCG, MCB, MPC na Program ya Nursing.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.