Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Guhuza amasomo n'Isengesho byamufashije kugera ku ntego yo kuza mu myanya itanu ya mbere mu gihugu

Kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Minisiteri y'Uburezi yatangaje Amanota y'Ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza n'Icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye, aho umunyeshuri wa Petit Seminaire Saint Aloys ya Diyosezi ya Cyangugu yaje muri batanu ba mbere, akavuga ko abikesha kuba Seminari yaramutoje guhuza amasomo no gusenga.

Guhuza amasomo n'Isengesho byamufashije kugera ku ntego yo kuza mu myanya itanu ya mbere mu gihugu
Guhuza amasomo n'Isengesho byamufashije kugera ku ntego yo kuza mu myanya itanu ya mbere mu gihugu

AGABA Happy Jean Eudes yabaye uwa gatanu agira amanota 97,78%. Aganira na Kinyamateka, yavuze ko yishimiye kuba yaje mu myanya ya mbere mu gihugu kuko yabyifuzaga. Ashimira by'umwihariko Padiri Fidèle HABINEZA, wari ushinzwe ubuzima bwa Roho mu Iseminari ya Cyangugu, akabatoza guhuza amasomo n'isengesho.

Ati"Ndashimira by'umwihariko Padiri wari Ushinzwe Ubuzima bwa Roho muri Seminari yacu. Yadufashaga guhuza amasengesho n'amasomo, akatwereka ko bishoboka kuba mu ba mbere mu gihugu."

AGABA Jean Eudes yavuze ko yishimiye guhesha ababyeyi n'abarezi bamukundaga ishema.

Ati"Ndishimye cyane kuko ibi ari ibintu nifuje kuva kera. Byashobotse kubera ababyeyi banjye n'abarezi bankundaga kandi bakampa imbaraga. Ndashimira Imana impaye kuba mbigezeho."

Mu mashuri abanza, abanyeshuri barenga 219,900 bakoze ibizamini, abatsinze bangana na 75%. Uturere twa Kirehe, Kicukiro na Ngoma twaje ku isonga mu gutsinda neza.

Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, abanyeshuri 148,677 bakoze ibizamini, naho abatsinze bagera kuri 64%. Uturere twa Kirehe, Nyagatare na Kamonyi ni two twahize utundi.

Uwa mbere mu mashuri abanza yabaye Leo Victor Arakaza wo muri Wisdom School i Musanze, naho mu cyiciro rusange uwabaye uwa mbere ni Izere Hennock Tresor wo kuri E.S Kanombe.

Abanyeshuri 6 batsinze neza mu mashuri abanza n'abandi 5 bahize abandi mu cyiciro rusange, bahawe ibihembo birimo: mudasobwa, ibikoresho by'ishuri, ndetse bemererwa kwishyurirwa umwaka wose w'amashuri.

Agaba Jean Eudes wabaye uwa gatanu
Agaba Jean Eudes wabaye uwa gatanu
AGABA Jean Eudes ahabwa Igihembo
AGABA Jean Eudes ahabwa Igihembo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose