Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Gutora Papa wa 267 birakomeje

Guhera ku mugoroba w'uyu wa 7 Gicurasi 2025, Abakaridinali 133 bateraniye mu gikorwa cyo gutora Papa wa 267.

Gutora Papa wa 267 birakomeje
Gutora Papa wa 267 birakomeje

Iki gikorwa cyatangijwe n'Igitambo cya Misa yo gusabira itorwa rya Papa yayobowe na Karidinali Baptista Re ari na we uyoboye Abakaridinali kuri ubu.

Mu Nyigisho ye Kardinali Baptista yagarutse ku nshingano za Papa nko guhuza abantu n'Imana no kubaka ubumwe bwa Kiliziya ku isi n'ubw'abantu bose.

Yaakomeje avuga ko Papa akomeza bwa butunwa Yezu yahaye Petero bwo gukomeza abakristu bose mu kwemera.

Ku isaha ya Saa kumi n'imwe, Abakaridinali binjiye muri Shapeli Sixtine, iberamo igikorwa cy'Itora. Binjiye baririmba ibisingizo by'abatagatifu byibutsa uruhererekane rw'abitangiye ukwemera Kristu. Bageze muri Shapeli Karidinali Pietro Parolin yateye indirimbo ya Veni Creator yo kwambaza Roho Mutagatifu.

Nyuma yo kwiyambaza Roho Mutagatifu Abakaridinali, umwe umwe barahiriye gukora neza uyu murimo no kubika ibanga ry'ibibera mu gikorwa nyirizina. Barangije habayeho igikorwa cyo gufunga umuryango maze abari muri Shapeli bose batari Abakaridinali barasohoka kugira ngo amatora nyirizina atangire.

Nk'uko byati biteganyijwe, ku munsi wa mbere w'itora, hatowe inshuro imwe. Abakristu basaga ibihumbi 45 bari bategereje kureba uko Itora rirangira. Saa Tatu z'Ijoro ni bwo umwotsi wa mbere wazamutse, uza ari umukara bisobanuye ko nta Papa wabonetse.

Kuri ubu igikorwa kirakomeje, tukaba turi bukomeze kubagezaho uko kirimo kugenda.

Umunsi wa Kabiri w'Itora hateganyijwe amatora ane. Saa tanu na 51 ni bwo umwotsi wa mbere wazamutse ariko na wo uza ari umukara bisobanuye ko nta Papa wabonetse.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose