Hari abantu barara badasinziriye babasabira ngo muzabe abapadiri
Mu kiganiro ku Ihamagarwa muri Kiliziya Gatolika cyabereye i Kabgayi mu Iseminari nkuru ya Filozofiya kuri uyu wa 26 Mata 2023, Padiri Leonidas Ngomanziza, Ushinzwe Ibikorwa bya Papa by'Iyogezabutumwa mu Rwanda (OPM), yasabye abafaratiri kudatenguha Kiliziya ngo bapfushe ubusa imbaraga ishyira mu bikorwa bigamije kubategurira kuba abapadiri.
Muri iki kiganiro cyagarutse ku ihamagarwa no ku bikorwa bya Papa by'iyogezabutumwa, padiri Leonidas yagaragarije abafaratiri ibikorwa n'abakristu hirya no hino ku isi ndetse n'amadiyosezi yabo ngo haboneke akayabo k'amafaranga akoreshwa mu gutegura umupadiri.
Padiri Leonidas yagaragaje ko mu mwaka wa 2022 gusa Seminari Nkuru zo mu Rwanda zahawe amafaranga agera kuri Miliyoni 402 yaturutse ku nkunga itangwa n'abakristu hirya no hino ku isi ku munsi wo gusabira no gushyigikira ihamagarwa ku isi uba ku cyumweru cy'umushumba mwiza. Aya mafaranga ashyirwa mu Kigega kitiriwe Petero Intumwa agafasha mu bikorwa birimo no kwita ku maseminari n'andi marerero y'abihayimana.
Ahereye kuri aka kayabo gashorwa na Kiliziya mu bikorwa byo kurera abapadiri n'abihaye Imana, Padiri Leonidas yasabye abafaratiri kutaba indashima ngo bapfushe ubusa ibikorwa n'abakristu muri kiliziya bifuza kugira abapadiri n'abihayimana.
"Hari abantu barara badasinziriye babasabira ngo muzabe abapadiri. Nimutaba n'abapadiri, nibura mujye muba abakristu beza, kuko hari abantu biga Seminari Kiliziya ikabitaho, ikabarihira barangiza amashuri bajya mu buzima busanzwe ntibibuke n'aho umuryango wa Kilziya uherereye".
Imyitwarire nk'iyi itita ku mbaraga zishyirwa na Kiliziya mu bikorwa bituma Inkuru Nziza ikomeza kubaho no kugera hose ku isi, padiri Leonidas abigereranya no kwirengagiza inshingano ku bakristu barahiriye Kristu muri Batisimu kumukunda, kumukurikira no kumwamamaza.
Uretse abaseminari bataha agaciro ibyo bakorerwa na Kiliziya bivuye mu bakristu, yagarutse no ku kibazo cy'umusanzu muto w'abakristu bo mu Rwanda muri gahunda zigamije gushyigikira iyogezabutumwa ku isi aho imibare y'umwaka wa 2022 igaragaza ko umusanzu wa Kiliziya mu Rwanda ari Miliyoni 45 mu gihe Kiliziya mu Rwanda yakiriye asaga Miliyari avuye mu kigega kigamije gushyigikira iyogezabutumwa ku isi.
Padiri Leonidas Ngomanziza, yibukije ko umurimo wo kogeza Ivanjili ukeneye iteka abawitangira kuko imyaka yeze ari myinshi ariko abasaruzi bakaba bake, asaba abakristu kongera uruhare rwabo mu gutanga inkunga yo gushyigikira ibikorwa bigamije gushyigikira Iyogezabutumwa ku isi harimo Ituro rya Petero intumwa n'Ituro ryo gushyigikira iyogezabutumwa ry'abana.
Umunsi wo gusabira no gutera inkunga ihamagarwa uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 30 Mata 2023, Icyumweru cy'umushumba mwiza. Kuri iki cyumweru akaba ari na ho hazatangwa ituro ryo gushyigikira ihamagarwa muri Kiliziya. Abaseminari bakaba biyemeje na bo kuzatanga inkunga yabo hamwe n'abakristu bose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.