Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Hari abibagiwe ko ku Cyumweru ari umunsi wa Nyagasani aho kujya gusenga bakigira mu mirimo isanzwe

Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe ubutumwa bw'Abalayiki, iragaya abakristu bacogoye bakaba batacyubahiriza Icyumweru nk'umunsi wo Gusenga no gusingiza Imana Ahubwo bakigira mu mirimo isanzwe.

Hari abibagiwe ko ku Cyumweru ari umunsi wa Nyagasani aho kujya gusenga bakigira mu mirimo isanzwe
Hari abibagiwe ko ku Cyumweru ari umunsi wa Nyagasani aho kujya gusenga bakigira mu mirimo isanzwe

Ibi ni imwe mu ngingo zagarutse mu butumwa Komisiyo y'Abalayiki yageneye abakristu kuri uyu munsi wagenewe kuzirikana ku butumwa bw'abalayiki. Muri ubu butumwa abakristu bongeye kwibutswa kubaha umunsi w'Icyumweru kuko ari umunsi wa Nyagasani. Nk'uko bisobanurwa na Myr Serviliyani Nzakamwita, ntibikwiye ko uba umunsi wo kujya mu mirimo isanzwe nko guhinga, kubaka cyangwa se ngo abe ari ho abakristu bategura Izindi gahunda nk'ubukwe, inama n'ibindi.

Muri ubu butumwa kandi Myr Nzakamwita yakebuye abibwira ko kumvira Misa kuri Radiyo cyangwa Televiziyo bihagije. Iyi myitwarire agereranya n'ubunebwe mu kwemera avuga ko idakwiye kuko n'Ubwo ubu buryo bwifashishijwe mu bihe bikomeye bya Guma mu Rugo yatewe n'icyorezo cya Covid 19, ubu bidakwiye ko Umukristu asiba Misa y'Icyumweru yitwaje ko ari buyikurikire kuri Radiyo cyangwa Televiziyo.

Myr Nzakamwita avuga ko Kwifatanya n'Abandi mu Misa no mu zindi gahunda z'Iyogezabutumwa nko guhabwa amasakramentu, gukora ibikorwa

by'urukundo, kwitabira inama z'abakristu zitandukanye;Iz'imiryangoremezo, iz'imiryango y'agisiyo gatolika, inama z'urubyiruko, amakoraniro y'abasenga, n'izindi;...ari uburyo bufatika bwo kwirinda ingeso yo kuba nyamwigendaho yeze muri iki gihe no kwimakaza ubumwe n'ubufatanye bwifuzwa na Kiliziya uko yabirazwe na Kristu.

Mu rwego rwo guhangana n'Ikibazo cy'abakristu bataye batakifatanya na bagenzi babo, Myr Nzakamwita yibukije abalayiki ko bafite inshingano yo kwegera bagenzi babo baguye. Yabasabye kubasanga aho bari bakabigisha bakabamurikira mu kwemera, bagira icyo badasobanukirwa bakifashisha abasaserdoti babo nabo basabwe kumenya kwegera abakristu aho bari.

Mu bundi butumwa Komisiyo y'Abalayiki yahaye abakristu yabasabye guharanira ubumwe bakirinda amacakubiri kuko nta kamaro agira. Basabwe kandi kumenya gushyigikirana buri wese ntiyirebe ngo yibagirwe mugenzi we n'abo babana.

Umunsi mukuru wo kuzirikana no gusabira ubutumwa bw'Abalayiki wahujwe n'Umunsi mukuru w'Abahowe Imana b'I Bugande. Kiliziya yo mu Rwanda ikaba yishimira ubuhamya bukomeye bw'ukwemera batanze ndetse n'uruhare abakristu ba mbere bo muri iki gihugu bagize mu gutuma Ivanjili igera mu Rwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose