Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ibiro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda byahimbaje imyaka 60 bishinzwe

Kuri uyu wa 28 Kamena 2024, Ibiro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda byahimbaje isabukuru y'imyaka 11 Papa Fransisiko abaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi n'imyaka 60 Vatikani ifunguye Ambasade mu Rwanda.

Ibiro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda byahimbaje imyaka 60 bishinzwe
Ibiro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda byahimbaje imyaka 60 bishinzwe

Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi mu nzego za Leta bari barangajwe imbere na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda. Hari kandi Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari baje ari benshi kwizihiza ibi birori.

Ku ruhande rwa Kiliziya Abepiskopi bari bakereye kwifatanya na mugenzi wabo Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda. Bari kumwe kandi n'abapadiri n'abihayimana baturutse mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n'Abahagarariye imiryango y'Abihayimana.

Indirimbo zubahiriza Igihugu cy'u Rwanda n'iya Vatikani ni zo zabimburiye ubutumwa bwatanzwe n'Intumwa ya Papa mu Rwanda na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda.

Mu ijambo yageje ku bitabiriye ibi birori, Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, yagaragaje ko kuva Papa Fransisiko yatorwa yaharaniye guteza imbere ubuvandimwe n'umubano uzira imipika. Mu bikorwa by'ingenzi yakoze harimo inyandiko zibutsa abantu bose ko ari abavandimwe, amasezerano agamije ubufatanye mu guteza imbere ubuvandimwe buzira umupaka no kwamagana Intambara no kwihugiraho.

Yakomeje agaragaza ko ubu buvandimwe ndengamipaka, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibugaragariza mu gutanga umuganda wayo mu kubaka iterambere ry'imibereho myiza binyuze mu bikorwa bitandukanye byita cyane ku batishoboye.

Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan yashimye umubano mwiza n'ubufatanye byaranze imyaka 60 ishize Vatikani ifitanye n'u Rwanda umubano ushingiye kuri Ambasade, avuga ko ari urugero rwiza rw'umubano Papa Fransisiko yifuriza isi yose.

Ati "kuri ubu Kiliziya ifite Ibigo by'amashuri 3209 uhereye ku mashuri y'inshuke kugera kuri Kaminuza, ifite kandi Ibigo 180 by'amashuri y'Imyuga n'ubumenyi ngiro, Ibigo 43 by'Uburezi bw'Abafite ubumuga, Ibitaro 20, Ibigo nderabuzima 160, Inzu z'Ababyeyi 55, Ibigo by'Abageze mu zabukuru 43, Ibigo mbonezamirire 69, kandi ikomeje kubaka ibindi."

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, yashimangiye ikerekezo cya Papa Fransisiko cyo guharanira ubuvandimwe ndengamipaka no kwimakaza amahoro. Avuga ko ari ingenzi cyane.

Yakomeje ashimira Kiliziya Gatolika mu Rwanda uruhare igira mu kubaka uburezi bufite ireme no gukwirakwiza serivisi z'ubuvuzi hirya no hino mu gihugu.

Biteganyijwe ko kwizihiza Isabukuru y'imyaka 60 y'umubano w'u Rwanda na Vatikani bizakomeza ku munsi w'ejo tariki 29 Kamena 2024, umunsi mukuru wa Petero na Pawulo ari nawo munsi mukuru w'ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika.

Abayobozi mu nzego za Kiliziya na Leta bitabiriye ibi birori
Abayobozi mu nzego za Kiliziya na Leta bitabiriye ibi birori
Ambasaderi Nduhungirehe na Myr Arnaldo Catalan
Ambasaderi Nduhungirehe na Myr Arnaldo Catalan
Abepiskopi bitabiriye ibi birori
Abepiskopi bitabiriye ibi birori
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye ibi birori ari benshi
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye ibi birori ari benshi
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye ibirori
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye ibirori
Abihayimana bashimiwe uruhare bagira mu bikorwa na Kiliziya
Abihayimana bashimiwe uruhare bagira mu bikorwa na Kiliziya
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose