Ibirori byo gushinga paruwasi ya Remera ya Diyosezi ya Kibungo
Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023, Diyosezi ya Kibungo yungutse paruwasi ya Remera. Iyi paruwasi yavutse kuri Paruwasi Katedarali ya Kibungo no kuri Paruwasi ya Kabarondo ikaba ibaye iya 21 y'iyi Diyosezi.
Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Kibungo ni we washinze iyi paruwasi, yari Quasi-Paroisse kuva mu mwaka wa 2020.
Abakristu ba Remera n'aba paruwasi Katedarali muri rusange bari bakereye guhimbaza ibi birori bihire, byanitabiriwe n'abashyitsi batandukanye barimo abasaseridoti n'abihayimana n'abayobozi bari barangajwe imbere n'umuyobozi w'akarere ka Ngoma iyi paruwasi iherereyemo.
Uretse gutangaza ku mugaragaro iteka rishinga paruwasi ya Remera Umwepiskopi yanakiriye indahiro ya Padiri Hubert Habumuremyi wahawe ubutumwa bwo kuba padiri mukuru w'iyi paruwasi.
Mu butumwa Myr Jean Marie Vianney yagejeje ku bakristu ba Remera yabasabye ko ibikorwa byo gusenga no kuyoboka Imana byagendana n'ibikorwa byo kwita ku bakene.
Muri ibi birori kandi Umwepiskopi wa Kibungo yahaye Batisimu abana 10 biyongereye ku mubare w'abakristu iyi paruwasi nshya itangiranye.
Nyuma y'ibirori umwepiskopi n'abashyitsi batambagijwe ahubatse paruwasi ya Remera banagezwaho imishinga itandukanye iyi paruwasi itangiranye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.