Ibisobanuro by'impano Myr Filipo yageneye Perezida wa Repubulika ku munsi wa Yubile ye
Mu birori byo kwizihiza Yubile y'imyaka 25 abaye Umwepiskopi, Myr Filipo Rukamba yageneye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, impano y'igihangano gikubiyemo amateka y'ubukristu n'umutima w'u Rwanda.
Asoza Ijambo yari yageneye abaje kumufasha kwizihiza Yubile, Myr Filipo yerekanye igihangano gikoze Ku buryo bushushanyije asaba Minisitiri w'Intebe kukigeza kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari ahagarariye.
Iki gihangano kigaragaraho ishusho ya Kristu umwami iri kumwe n'iya Bikiramariya Umwamikazi wa Kibeho. Igaragaraho Kandi ikarita y'u Rwanda, abantu bafatanye urunana n'ishusho y'inuma hamwe n'ishami ry'umuzeti.
Asobanura iki gihangano Myr Filipo yagize ati"Ku italiki 27/10/1946 Umwami Mutara wa III Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu Umwami abikorera i Nyanza muri Diyosezi ya Butare. Ku italiki ya 28/11/1881-28/11/1989, Bikiramariya yabonekeye abana b'abakobwa i Kibeho hari muri Diyosezi ya Butare." Kristu Umwami n'Umubyeyi Bikiramariya bombi basigasiye u Rwanda. Abantu bafatanye urunana basobanuye ko ubumwe no gushyira hamwe ari byo bigize umutima w'iki gihugu. Inuma n'ishami ry'umuzeti bisobanuye amahoro".
Myr Filipo Rukamba, Yakomeje agira ati "Iki gihangano kikaba kitubwira ko umutima wa Gikristu w'u Rwanda ukomoka kuri Kristu na Bikiramariya ugomba gutuma tuba abavandimwe tukabana mu rukundo kandi tukaba abanyamahoro".
Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare avuga ko yageneye Perezida wa Repubulika iyi mpano mu rwego rwo kumushimira uko yatumye u Rwanda rugira umutekano agatanga umurongo wo kubana neza no kumvikana mu gukora umurimo unoze no kubaka amajyambere agera ku muturage .
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, wakiriye iyi mpano mu Ijambo rye yavuze ko yishimiye impano Myr Filipo yageneye Perezida wa Repubulika, kuko ikubiyemo amateka y'imibereho n'umubano w'abanyarwanda n'aya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.