Icyo wamenya ku ndwara Papa Fransisiko arwaye
Ibizami bimaze gukorwa kugera ubu byagaragaje ko Papa Fransisiko arwaye Inkorora y'Igihe kirekire, Asima n'Ibihaha. Kinyamateka yifuje kumenya byinshi kuri izi ndwara iganira na Dr SIBOMANA Jean Pierre, Impuguke mu Ndwara z'Ubuhumekero mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal agaragaza imiterere y'izi ndwara, ikizitera n'uko umuntu yazirinda.
Ahereye ku ndwara ya Bronchite, Dr Jean Pierre avuga ko bronchite ari inkorora ifite igikororwa imara hejuru y'amezi atatu.
Avuga ko iyi ndwara ibaho igihe uduheha duto dutwara umwuka tuba mu bihaha twabyimbye cyangwa se turiho inkovu yatewe no kuba udusatsi turinda utu duheha twapfutse bitewe n'umusonga, cyangwa inkorora y'igihe kirekire, bigatuma umuntu agira inkorora idasanzwe itandukanye n'iy'abandi barwara.
Nk'uko akomeza abisobanura utu duheha turareguka ndetse n'ibimyira bigafataho kandi byakabaye bisohoka.
Uretse indwara ya Asima ibizami byanagaragaje ko Papa Fransisiko arwaye indwara y'Umusonga uterwa no kuba Ibihaha byombi birimo microbe z'amoko anyuranye.
Dr Jean Pierre avuga ko igitandukanya Bronchite n'Inkorora isanzwe ari uko Inkorora isanzwe itagira igikororwa kimara amezi atatu. Iyo bibaye umuntu aba afite bronchite. Avuga kandi ko Bronchite uretse kurangwa no gukorora igihe kirenze amezi atatu, inarangwa no guhindurwa ndetse no kugira Igikororwa gisa nabi.
Nk'uko Dr Jean Pierre abisobanura Umusonga urangwa no guhumeka ukumva ugarukiyemo hagati kubera ko ubabara. Iyi ndwara y'umusonga iterwa no kuba microbe iba yagiye mu bihaha ikabyangiza bigatuma umuntu agira umuriro n'inkorora kandi akababara igihe ahumetse.
Dr Jean Pierre avuga ko mu magambo make Papa Fransisiko afite uduheha dutwara umwuka twabyimbye ntidutume abasha gusohora ibikororwa bigatuma bijyamo microbe nyinshi bikamutera umusonga. Akagaragaza ibimenyetso nk'iby'ufite Asima.
Dr Jean Pierre yakomeje asobanura indwara ya Asima na yo yafashe Papa Fransisiko, avuga ko ari indwara irangwa no gufufumanga cyangwa kubyimbirwa bitewe no kuba umuntu ahumetse umubavu, umukungugu, indabo n'ibindi bikaba byatuma twa duheha two mu bihaha tubyimba ariko bitewe n'ikintu uhumetse.
Dr Jean Pierre kandi yasobanuye icyo umuntu yakora ngo yirinde izi ndwara. Avuga ko abantu bakwiye kwisuzumisha igihe cyose bagize inkorora y'igikororwa imaze amezi atatu, cyangwa itera umuriro kugira ngo bamenye uko bahagaze. Avuga kandi ko uwagize ibyago byo kurwara ibihaha agomba kwirinda umwotsi, ibyuka bibi, ivumbi. Asaba kandi abantu bose gukora Sport kuko iruhura imiyoboro y'ibihaha igakora uko bikwiye.
Mu gusoza Dr Jean Pierre yasobanuye bimwe mu byakorerwa uwahuye n'izi ndwara birimo: Guhabwa imiti ikwiye, Kwikingiza igihe muganga abonye ko ubikeneye n'Ubugororangingo bw'ibihaha butuma ibikororwa bisohoka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.