Ihuriro rya Sinodi ku rwego rw'Afurika ryaberaga mu gihugu cya Etiyopiya ryasojwe kuri iki cyumweru
Kuri iki cyumweru tariki 5 Werurwe 2023, Addis Ababa muri Etiyopiya hasojwe ihuriro rya Sinodi ku rwego rw'umugabane w'Afurika ryaberaga muri iki gihugu kuva kuwa 1 Werurwe 2023.
Abitabiriye gahunda ya Sinodi y’Abepiskopi ku rwego rw’Umugabane w’Afurika yateraniye i Addis Ababa muri Etiyopiya kuva tariki 1-6 Werurwe 2023 bavuga ko ibiganiro bagiranye byaberetse ubuvandimwe basangiye nk’abakristu gatolika bo kuri uyu mugabane, imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ikazabafasha Kiliziya zo mu bihugu bari bahagarariye kugira impinduka nziza, kwivugurura no guhinduka biganisha ku kunga ubumwe kw’abagize Kiliziya imwe.
Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko ikubiyemo imyanzuro y’iyi sinodi, ibikorwa byayo byaranzwe n’ibiganiro, gusangira ibitekerezo mu bwizerane, guca ubufi n’ibyishimo hagati y’abayitabiriyr baturutse mu bihugu binyuranye byo kuri uyu mugabane.
Iyi sinodi kandi yitabiriwe n’abashyitsi baturutse i Roma mu biro bishinzwe guhuza ibikorwa bya Sinodi y’Abepiskopi ku rwego rw’isi, bari bayobowe na Karidinali Maro Grech na Karidinali Jean Claude Hollerich bari baje gushyigikira iyi sinodi yo ku rwego rw’Umugabane w’Afurika.
Abitabiriye iyi Sinodi bashimiye Ubuyobozi bwa Kiliziya gatolika muri Etiyopiya bwagize uruhare mu myiteguro n’imigendekere kugira ngoizagende neza, bashimira by’umwihariko Karidinali Berhaneyesus Demerew Souraphiel perezida w’Inama y’Abepiskopi muri iki gihugu, abapadiri, abiyeguriyimana bo muri iki gihugu n’abalayiki bagize uruhare mu migendekere myiza y’iyi Sinodi.
Abitabiriye iyi Sinodi bavuga ko wabaye umwanya wo guhura bakaganira bayobowe na Roho Mutagatifu, basanga ari Umuryango w’Imana uri kuri uyu mugabane ufite ibyiza byinshi bitandukanye, imico itandukanye, amateka atandukanye, ubuzima bw’imibereho butandukanye n’ibindi …..ibyo byose bikaba ari ubukungu n’amahirwe abakristu gatolika bo kuri uyu mugabane bafite kandi bakwiye kwishimira kuko ari impano bahawe n’Imana, kuri uyu mugabane yabatujeho.
Mu kurushaho kwishimira no gusigasira ubwo bukungu bafite kuri uyu mugabane, abitabiriye Sinodi ku mugabane w’Afurika bavuga ko ari ngombwa ko abagize umuryango w’Imana kuri uyu mugabane bazakomeza kunga ubumwe bayobowe na Roho Mutagatifu, bakimakaza ubumuntu, n’ubuvandimwe mu mico itandukanye ibaranga; kuko aribyo musingi uzabafasha kubana neza nk’abagize umuryango umwe, gukorera hamwe, ubufatanye, imibanire myiza, kwisanzuranaho bamwe ku bandi n’ubusabane. Ibi bikaba aribyo bizagaragaza imbuto zeze kuri iyi sinodi ku rwego rw’Umugabane w’Afurika ndetse no ku isi.
Abitabiriye iyi Sinodi banzuye ko iki ari cyo gihe cyo gukora impinduka mu mikorere ya Kiliziya kuri uyu mugabane ndetse no guhinduka kw’abayigize. Bishingiye ahanini ku migenzereze ijyanye n’icyubahiro n’inzego z’abari mu buyobozi bwa Kiliziya, imyumvire ishingiye ku ikuzo ry’ubutegetsi, icyubahiro n’igitinyiro bituma habaho kuba nyamwigendaho n’ihezwa kuri bamwe muri Kiliziya igahinduka; abagize Kiliziya baba abari mu nzego nyobozi n’abari mu nzego z’abalayiki bagasenyera umugozi umwe nk’uko iyi Sinodi yabigishije gutegana amatwi no kugendera hamwe.
Bashingiye ku mateka n’ibibazo bigikomeje kudindiza Afurika, Abitabiriye iyi Sinodi bagaragaje ko nka Kiliziya yo kuri uyu mugabane abayigize nabo bagihura n’ingaruka ziterwa n’ibibazo by’intambara, amakimbirane, iterabwoba n’ubundi bugize bwa nabi; bityo abakristu gatolika bakaba bashishikarizwa gukomeza kwihangana no kwifatanya n’abavandimwe babo bari muri izo ngorane bakeneye kugaragarizwe urukundo n’impuhwe.
Abitabiriye iyi sinodi bagaragaje ko Kiliziya Gatolika ku mugabane w’Afurika ihagaze neza bishingiye ku mbaraga, urukundo no guhanga udushya bikorwa n’urubyiruko; bavuga ko umusanzu utangwa n’urubyiruko ari ndasimburwa mu iterambere rya kiliziya yo kuri uyu mugabane; bityo urubyiruko rukaba rugomba gukomeza guhabwa umwanya muri Kiliziya.
Umusanzu watanzwe n’abagore haba mu migendekere, gutanga ibitekerezo no gutanga urugero rwiza ni kimwe mu byaranze iyi Sinodi. Abayitabiriye bagaragaje ko umugore ari inkingi ikomeye mu iterambere rya Kiliziya ku mugabane w’Afurika. Bashingiye ku mubare munini w’abagore muri Kiliziya, umusanzu batanga, ingabire bagira mu mihamagaro inyuranye; Abitabiriye iyi Sinodi bagaragaje ko abagore bakwiye guhabwa umwanya uhagije mu bikorwa bya Kiliziya yo kuri uyu mugabane kimwe n’uhabwa abagabo, ingabire bafite zikagira uruhare mu iterambere rya Kiliziya.
Nk’umuryango w’Imana uri ku mugabane w’Afurika, Abitabiriye Sinodi bemeje ko bazakomeza kugendera hamwe, nk’uko umunsi ku wundi bahora ari Kiliziya ikeneye kugenda yiyungura ubumenyi, bakazakomeza ubufatanye bamwe bigira ku bandi binyuza mu rusobekerane rw’imico itandukanye iranga abatuye uyu mugabane, imyemerere itandukanye, amadini n’ibindi..byose bigakorwa mu bwubahane bw’ibyo babona badahuriyeho muri iyo mico, bikababera ubundi bukungu uyu mugabane ufite ,bikafasha abawutuye gutera imbere no kugendera hamwe.
Ku musozo w’iyi Sinodi, abayitabiriye bagaragaje ko yababeye umwanya mwiza w’ibyishimo n’umugisha bikomoka ku Mana, kuko bose bari bunze ubumwe ku buryo bifuzaga kwigumanira; bakavuga ko uru rugendo rutarangiriye muri Etiyopiya gusa, ahubwo bazarukomeza mu mitima yabo, mu miryango yabo, mu bigo byabo no mu bihugu byabo. Kiliziya Gatolika yo ku mugabane w’Afurika igakomeza gutera imbere ishingiye ku musaruro ukomoka ku mbuto zabibwe mu gihe cya Sinodi y’Abepiskopi.
Icyiciro cya SINODI y’Abepiskopi ku rwego rw’umugabane w’Afurika cyitabiriwe n’abagera kuri 206 baturutse mu Nama z’Abepiskopi zo mu bihugu byo muri Afurika na Madagasikari, barimo Abakaridinali 9, Abepiskopi 29, Abapadiri 41 n’abalayiki mu byiciro binyuranye bahagarariye urubyiruko, abubatse ingo, abakora mu nzego za Kiliziya n’abanyamakuru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.