Ihuriro ry'Ingo z'abashakanye ririmo kubera i Roma ntirireba Abari i Roma gusa
Mu gihe i Roma hateraniye Ihuriro rya 10 ry'ingo z'Abashakanye, kuva tariki 22-26 Kamena 2022, Vatikani iributsa ko iri huriro ritareba abari i Roma gusa, kuko riteganyijwe no kubera mu maparuwasi n'amadiyosezi ku isi.
Karidinali Farell Umuyobozi wa Dikasiteri y'umuryango, abalayiki n'ubuzima, mu butumwa yagejeje ku bakristu agaruka ku myiteguro y'iri huriro yashimangiye ko iri huriro ryatumiwemo abantu bake, mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cya Papa ko mu gihe iri huriro ririmo kuba i Roma, ryanakorwa mu maparuwasi n'amadiyosezi yose yo ku isi, kugira ngo abakristu barusheho kuryitabira ari benshi.
Nk'uko twabisobanuriwe na Myr Casimir Uwumukiza, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Abepiskopi Ishinzwe Iyogezabutumwa ry'Umuryango, hateganyijwe Inyandiko igaragaza uko amadiyosezi yakwifatanya na Kiliziya yose muri iki gikorwa. Dikasiteri y'umuryango kandi yateganyije uburyo Ababyifuza Bose Babona inyigisho zizatangwa muri iri huriro, amasengesho azavugwa n'ibirango bizifashishwa. Uretse kuba ibi byarahawe Inama z'Abepiskopi, binaboneka ku rubuga rwihariye rwagenewe iki gikorwa ari rwo www.romefamily2022.com.
Mu mabwiriza agenga itegurwa ry'iri huriro mu madiyosezi, Dikasiteri ishinzwe umuryango yasabye ko ku rwego rw'amadiyosezi hashyirwaho itsinda rishinzwe gutegura iri huriro ndetse rikazaba Ihuriro ryagutse. Isaba kandi ko muri iri huriro hakoreshwa Inyigisho, amasengesho n'ibirango birimo gukoreshwa i Roma.
N'Ubwo amadiyosezi asabwa kugerageza guhuza na gahunda y'Ibizakorwa i Roma, ntibibujijwe ko habaho guhitamo igikwiye bitewe n'impamvu runaka. Icy'ingenzi ni uko kuva tariki 22-26 Kamena 2022, amadiyosezi yose n'amaparuwasi ashyira umutima ku Iyogezabutumwa ry'Ingo z'abashakanye kandi akifatanya na Kiliziya yose muri iki gikorwa.
Myr Casimir Uwumukiza, avuga ko amadiyosezi yo mu Rwanda yamenyeshejwe iyi gahunda, ariko bikaba bigaragara ko bititabiriwe uko biteganyijwe. Avuga ko byatewe n'uko hashyizwe imbaraga nyinshi muri gahunda yo mu kwezi kwa Kabiri y'Icyumweru cy'umuryango aho amadiyosezi yose yahuje imiryango ndetse hakazirikanwa no ku nsanganyamatsiko irimo gukoreshwa mu ihuriro ry'ingo i Roma.
Ihuriro mpuzamahanga ry'ingo riba rimwe mu myaka itatu. Ryatangiye guhimbazwa mu mwaka wa 1994, ritangijwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Dikasiteri ishinzwe umuryango ivuga ko Iyogezabutumwa ry'umuryango rikwiye kwitabwaho muri iki gihe kuko umuryango ari umutima wa Kiliziya n'amizero y'ubukristu bw'Ejo hazaza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.