Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ikibazo cy'impunzi zigwa mu Nyanja i Burayi cyahagurukije Papa Fransisiko

Kuri uyu wa 22 Nzeri 2023, ni bwo Papa Fransisiko yageze i Marseille aho yagiye gusoza Inama yahuje Abepiskopi bo mu kigobe cya Mediterane ku kibazo cy'impunzi n'Abimukira bakomeje kuburira ubuzima muri Mediterane byajya i Burayi.

Ikibazo cy'impunzi zigwa mu Nyanja i Burayi cyahagurukije Papa Fransisiko
Ikibazo cy'impunzi zigwa mu Nyanja i Burayi cyahagurukije Papa Fransisiko

Akigera ku kibuga Papa Fransisiko yakiriwe na Minisitiri w'intebe w'U Bufaransa akomereza muri Cathedrale Notre Dame de la Bonne aho yahuriye n'abakuru ba Kiliziya anahaturira isengesho ryo kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya.

N'ubwo yagaragaraga nk'ufite intege nke Papa Fransisiko yakomereje ku Nyanja, ahubatse urwibutso rw'impunzi n'abimukira batikiriye mu nyanja, arabunamira ari kumwe n'abayobozi bahagarariye amadini atandukanye.

Mu butumwa yatangiye kuri uru rwibutso Papa Fransisiko yamaganye umutima w'ubunyamanswa utuma U Burayi bureka abantu bagapfira mu nyanja aho kwakirwa no gutabarwa.

Papa Fransisiko avuga ko umutima nk'uyu unyura unyuranyije n'ubumuntu, ubukristu n'iterambere.

Karidinali Aveline, Arikiyepiskopi wa Marseille yashimiye Papa Fransisiko umuhate atahwemye kugaragaza akazamura ijwi atabariza impunzi n'abimukira. Yamushimiye kandi kuba yaje i Marseille.

Uru ni urwibutso rw'abimukira baguye mu nyanja
Uru ni urwibutso rw'abimukira baguye mu nyanja
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose