Ikirangantego cya Yubile y'imyaka 2025 Inkuru Nziza igeze mu bantu cyatangajwe
Dikasiteri ishinzwe Iyogezabutumwa yatangaje ikirangantego cya Yubile y'imyaka 2025 Inkuru nziza igeze mu Bantu. Iyi yubile ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti "Abagenzi bagana amizero".
Mgr Rino Fisichella, Uyobora Dikasiteri Ishinzwe iyogezabutumwa, ni we watangaje iki kirangantego. Avuga ko gishyizwe ahagaragara nyuma y'amarushanwa yakozwe guhera tariki 22 Gashyantare 2022 kugera tariki 20 Gicurasi 2022, aho abagera kuri 294 batanze ibihangano byabo. Iyi Dikasiteri yaje guhitamo bitatu maze bishyikirizwa Papa wahisemo iki cyatangajwe ku mugaragaro.
Ikirangantego cyatangajwe ku mugaragaro cyakozwe na Giacomo Travisani, kikaba kigaragaza abantu bane mu mabara atandukanye, bashushanya abantu b'impande zose z'isi. Aba bantu kandi basa nk'abafatanye bigashushanya gushyigikirana bigomba kuranga abatuye isi. Aba bantu kandi bishingikirije umusaraba ufashwe n'umwe muri bo. Aho bakandagiye hagaragara umuvumba bishushanya ko urugendo rwo ku isi rutabura imihengeri. Iki kirango kandi kigaragaraho intego y'iyi yubile igira iti "Abagenzi bagana amizero".
Yubile y'umwaka wa 2025 uzaba ari n'umwaka mutagatifu yatangajwe na Papa Fransisiko tariki 11 Gashyantare 2022. Papa Fransisiko akaba yarasabye ko uyu mwaka waba umwaka wo kugarura ikizere no kwizerana mu bantu. Mu ibaruwa Papa yandikiye Umuyobozi ushinzwe iyogezabutumwa rivuguruye, yamusabye ko iyi yubile yategurwa neza kugira ngo izafashe abantu kubaka ukwemera, ukwizera n'urukundo, byahungabanyijwe n'ibihe by'icyorezo cya Covid-19.
Myr Fisichella, ushinzwe Iyogezabutumwa akaba atangaza ko mbere y'uko uyu mwaka urangira, bimwe mu bikorwa bitegura iyi yubile bizaba byashyizwe ahagaragara harimo: urubuga ruzifashishwa mu kubona amakuru kuri iyi yubile ndetse na gahunda y'ibikorwa bitandukanye bizaranga iyi yubile.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.