Imbere y'abakristu basaga ibihumbi 50 Papa Fransisiko yahimbarije umunsi mukuru wa Ana na Yowakimu muri Canada
Ku munsi wa gatatu w'uruzinduko akomeje kugirira mu gihugu cya Canada, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022, Papa Fransisiko yasomye Misa y'umunsi mukuru wa Ana na Yowakimu, muri Sitade ya Edmonton, hamwe n'imbaga y'abakristu basaga ibihumbi 50.
Mu nyigisho ye Papa Fransisiko yagarutse ku kamaro ko kuzirikana abakurambere mu rwego rwo kwirinda amakosa yo mu bihe byahise no kubaka ejo hazaza heza. Yagize ati "kwibuka abakurambere, ni ukubaka ejo hazaza hazira ihohoterwa ryakorewe ba kavukire". Yongeyeho ati "Abakurambere batubanjirije, abari badufitiye inzozi, baratubaza bati ni iyihe sosiyete mwifuza kubaka?"
Amamariza hano
Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka
Advertise here
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.