Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Imirimo yo guhuza imyanzuro ya Sinodi ku rwego rw'amadiyosezi irimo kubera i Kabgayi

Nyuma yo gusoza icyiciro cya Sinodi ku rwego rw'amadiyosezi, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, i Kabgayi mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya harimo kubera imirimo y'iminsi itatu, igamije guhuza ibyavuye muri Sinodi ku rwego rw'amadiyosezi.

Imirimo yo guhuza imyanzuro ya Sinodi ku rwego rw'amadiyosezi irimo kubera i Kabgayi
Imirimo yo guhuza imyanzuro ya Sinodi ku rwego rw'amadiyosezi irimo kubera i Kabgayi

Tariki 30 Kamena 2022, ni ho komisiyo idasanzwe ya Sinodi yari yatangaje ko amadiyosezi yose azaba yamaze kugeza ku bunyamabanga bw'Inama y'Abepiskopi imyanzuro y'ibyavuye mu biganiro by'abakristu mu madiyosezi yose. Mbere yo gusoza iki cyiciro amadiyosezi atandukanye yakoze umuhango wo gusoza by'agateganyo imirimo ya Sinodi ku rwego rw'amadiyosezi no kumurikira abakristu imyanzuro yayivuyemo.

Tariki 15 Nyakanga 2022, amadiyosezi yose yagombaga kuba yaragejeje imyanzuro icapye kuri komisiyo ishinzwe imirimo ya Sinodi kugira ngo itangire kwegeranya iyi myanzuro inategure icyegeranyo ku rwego rw'igihugu. Nyuma y'iki gikorwa, guhera kuri uyu wa 20 kugera kuwa 22 Nyakanga 2022, itsinda rigizwe n'abantu barindwi, rikuriwe na Myr Edouard Sinayobye, umwepiskopi wa Cyangugu, ari na we Inama y'Abepiskopi yashinze imirimo ya Sinodi, riteraniye i Kabgayi, mu rwego rwo guhuza ibyavuye mu madiyosezi ngo bikorwemo icyegeranyo cyo ku rwego rw'igihugu nk'uko biteganyijwe muri Gahunda ya Sinodi.

Uretse Myr Edouard ukuriye iri tsinda, abandi barigize harimo abari basanzwe bakuriye imirimo ya Sinodi mu madiyosezi yabo nka Padiri Antoine de Padoue, wari ukuriye imirimo ya Sinodi muri Diyosezi ya Nyundo, na Padiri Martin Uwamungu, uhagarariye imirimo ya Sinodi muri Arkidiyosezi ya Kigali. Harimo kandi n'abandi bongewemo gusa mu rwego rwo gufasha kwagura itsinda ngo rirusheho gukora neza uyu murimo. Muri bo hakaba harimo n'abalayiki ndetse bahagarariwe mu ngeri zinyuranye baba abagabo cyangwa abagore. Harimo kandi na Padiri Kayisabe Vedaste, umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi, ari na yo irimo kuberamo iki gikorwa.

Biteganyijwe ko ibitekerezo byatanzwe n'abakristu mu madiyosezi atandukanye bizakorwamo icyegeranyo cy'amapaji icumi kizashyikirizwa Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi mu Karere nk'umusanzu wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu rugendo rwa Sinodi yo kugendera hamwe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose