Imiryango y'Agisiyo Gatolika iributswa kwita ku butumwa bwa Kiliziya
Myr André Havugimana, mu izina rya Komisiyo y'imiryango y'Agisiyo Gatolika n'amakoraniro y'Abasenga muri Arikidiyosezi ya Kigali, arasaba abagize umuryango w'Inkoramutima z'Ukarisitiya kwita ku butumwa bwa Kiliziya bakazirikana ko ari bo mbaraga zayo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 6 Mata 2024, ubwo we n'itsinda yari ayoboye bakirwaga n'abagize Inama yaguye y'uyu muryango muri Arikidiyosezi ya Kigali, barimo abahuzabikorwa n'ababungirije muri Paruwasi 19 zirimo Umuryango, abahuzabikorwa muri zone 5, abagize Equipe ya RMPP/MEJ Kigali, Omoniye wa MEJ Kigali n'Umuhuzabikorwa wa RMPP/MEJ Rwanda.
Mu butumwa yabagejejeho, Myr Andé Havugimana, yasabye abagize umuryango w'inkoramutima kwita ku butumwa bwa Arikidiyosezi kuko ari bo maboko y'Arikiyepiskopi.
Musenyeri André unafitanye amateka n'uyu muryango kuko ari mu batangiranye na wo mu 1953 i Kabgayi, yagaragaje akamaro k'uyu muryango, asaba abawugize gukomeza kwita ku bana n'urubyiruko.
Ati "Uyu muryango ni wo nakuyemo umuhamagaro. Nahoraga ndota ko uzongera kuzuka none wazutse mu 1998 ukwira mu Rwanda hose.Mukomereze aho tubari inyuma."
Myr André yasabye abagize umuryango w'inkoramutima kuzitabira ari benshi Forumu y'Imiryango n'amatsinda y'abasenga izabera muri Paruwasi Rutongo kandi bakayigiramo uruhare.
Umuryango w'Inkoramutima z'Ukarisitiya,ni ishuri rito ry'iyobokamana, ukaba utoza abawurimo guhora bigana Yezu. Mu bikorwa by'ingenzi ukora harimo: Gusenga nibura inshuro eshatu ku munsi, Gushengerera byibura rimwe mu kwezi n'ibikorwa by'urukundo.
Inteko rusange ya 169 y'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateranye tariki 5-8 Werurwe 2024, yagaragaje impungenge ku miryango imwe n'imwe igenda itandukira umurongo wo kwamamaza Ivanjili igashaka kumera nk'amashyirahamwe asanzwe. Inama y'Abepiskopi ikaba yarasabye iyi miryango kwita ku gufasha Kiliziya iyogezabutumwa kuko ari cyo ibereyeho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.