Imyaka 50 irashize umuryango w'Abari b'Urukundo ugeze mu Karere k'Afurika yo hagati
Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2022, kuri Paruwasi ya Kicukiro muri Arikidiyosezi ya Kigali habereye ibirori bya Yubile y'imyaka 50, Umuryango w'Abari b'Urukundo (Les Filles de la Charite), umaze ukorera mu Karere k'Afurika yo hagati.
Ibi birori bikaba byabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Hari kandi abapadiri bari biganjemo abo mu muryango w'Abalazariste basangiye n'uyu muryango ubutumwa babikesha guhuza uwabashinze ari we Visenti wa Pawulo.
Mu butumwa bwa Mama Raymonde Nahimana, umukuru w'uyu muryango mu Karere k'Afurika yo hagati yashimiye Imana kubw'ubutumwa bw'uyu muryango mu myaka 50 ishize anashimira ababigizemo uruhare Bose n'abaje kwifatanya n'uyu muryango gushimira Imana.
Ku ikubitiro yashimiye Musenyeri Stanislas Kaburungu wo mu Burundi na Myr Aloys Bigirumwami ndetse na Padiri Jean Baptiste Mendiondo bakiriye bwa mbere uyu muryango ubwo watangiraga ubutumwa bakawufasha gutangira no guhangana n'ingorane zariho icyo gihe bagatuma zitabaca intege.
Yashimiye Kandi Ababikira bazanye uyu muryango muri aka karere ari bo Mama Bogdana CAVCIC, Mama Carmen Pena PULIDO, Mama Afani MORETTI, Mama Anka BURGER, Mama Vesna HITI, Mama Manuela MARTIN. Yabashimiye uko batakanzwe n'ubukene bwariho icyo gihe bakiyemeza kuza kwita ku bakene kuko bababonagamo ububabare bwa Kristu.
Mama Nahimana Kandi yashimiye Ababikira bo mu Rwanda no mu Burundi bafashe iya mbere mu kwinjira muri uyu muryango barimo Mama Patricia Mukarubuga, Mama Prudence Nzobonankira, Mama Christine Ndayisenga na Mama Desire Nibogora. Yabashimiye uko bababereye urugero rwiza Kandi bakaba indahemuka ku muhamagaro.
Nk'uko Mutagatifu Visenti wa Pawulo yabivuze ntako bisa kuzasoza ubuzima bwawe ukora ibyo na Kristu ubwe yatangiye ubuzima bwe. Ibi akaba ari byo abari b'Urukundo bagerageza guharanira bitangira ibikorwa byo kwita ku Buzima, uburezi, gusura qbarwayi, kwita ku mfungwa, kwita ku bana bo mu muhanda no ku bakobwa babyariye iwabo, kwita ku bana bafite ubumuga n'ibindi.
Kugera ubu umuryango w'Abari b'Urukundo mu Karere k'Afurika yo Hagati ufite Ababikira 104 baturuka mu bihugu 11 bitandukanye. Ubu ukaba ukorera mu maparuwasi atanu mu Burundi, ane mu Rwanda n'Abiri muri Centre Afrique.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.