Imyanzuro y'ikiciro kibanziriza icya nyuma cya Sinodi ya 16 yatangajwe
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, Abitabiriye Ikiciro cya mbere gisoza Sinodi ya 2021-2024, bemeje imyanzuro y'iki cyiciro izaherwaho mu kiciro gisoza giteganyijwe mu Ukwakira 2024.
Mu nyandiko ya paji 42 igizwe n'imitwe itatu n'ibika 20, abari muri Sinodi bemeje ingingo zigize ibyavuye mu biganiro bamazemo ukwezi.
Ku ngingo ya mbere ivuga kuri Sinodi, raporo yagaragaje ko n'ubwo hari benshi batakiriye neza Sinodi bayibonamo ikintu gishya ndetse bamwe bakayishisha, Sinodi yumvikanisha neza Kiliziya, ishyize hamwe ntihagire uhezwa mu butumwa.
Mu ngingo zigaragara muri iyi raporo harimo uruhare rw'abagore n'abalayiki muri Kiliziya, Ubutumwa bw'umwepiskopi, umupadiri n'umudiyakoni, umwanya w'abakene n'impunzi, Iyogezabutumwa kuri Interineti, umubano hagati y'amadini, n'izindi.
Iyi raporo kandi yibukije ko uruhare rwa Kiliziya mu kurengera abatagira kivurira ari ingenzi cyane. Muri aba Kiliziya igomba kurengera raporo igaragaza abakene, impunzi, abahohoterwa, abakorerwa ivangura,abageze mu zabukuru, abakoreshwa agahato n'abandi.
Mu rwego rwo guhangana n'ibi bibazo Sinodi yasabye abakristu kugira uruhare muri Politiki, mu rwego rwo kwimakaza ubutabera no kurwanya ibikorwa byose bibangamira uburenganzira bwa muntu
Ku bumwe bw'abakristu, Sinodi yagaragaje ko ari inzira nziza yo gukira urwango, ivangura, n'intambara zihora zishyamiranya abantu.
Ivuga ku ruhare rw'abalayiki muri Kiliziya, Sinodi yagaragaje ko abalayiki, abasaseridoti n'abihayimana bafite icyubahiro gihwanye muri Kiliziya. Sinodi ivuga ko ubutumwa bukorwa n'abalayiki muri Kiliziya ari bwinshi ndetse ko ubushobozi bafite bukwiye gukomeza kwifashishwa muri Kiliziya aho kubaheza cyangwa kubirengagiza.
Ku ngingo irebana n'ubutegetsi muri Kiliziya, Sinodi yashimiye imirimo myiza ikorwa n'Abepiskopi n'Abapadiri nyamara inenga abakabiriza ububasha bagahutaza ubumwe no gufatanya n'abandi mu bwubahane busesuye.
Indi ngingo igaragara muri iyi raporo ni igaruka ku ruhare rw'abagore muri Kiliziya no kuba abagore bahabwa ubudiyakoni. Kuri iyi ngingo Sinodi yagaragaje ko kugera ubu bitarumvikana neza kuba umugore yahabwa ubudiyakoni. Bityo iyi ngingo ikaba igomba gukomeza gukorwaho inyigo ikazagezwa ku kiciro gisoza imirimo ya Sinodi giteganyijwe mu Ukwakira 2024.
Sinodi yashimangiye kandi ko abagore bakwiye kugira uruhare mu nzego z'ubutumwa bwa Kiliziya n'inzego zifata ibyemezo. Yemeje kandi ko abagore bagomba guhembwa kimwe n'abagabo igihe bahawe imirimo. Sinodi yemeje kandi ko abagore bakwiye kwitabira kwiga Tewolojiya.
Ku ngingo irebana n'umugenzo wo kudashaka ku bapadiri Sinodi yashimangiye agaciro k'uyu mugenzo nk'ikimenyetso cy'imibereho yo mu ijuru n'uburyo bwo kubaho nka Kristu.
Indi ngingo igaragara muri iyi raporo, ni ingingo igaruka ku bibazo bishya birimo kuvuka muri iki gihe mu mibereho y'abantu. Sinodi yagaragaje ko hakenewe kurera neza urubyiruko ndetse hagakorwa ubushakashatsi bwimbitsi kuri ibi bibazo hifashishijwe Siyansi mu bumenyamuntu. Sinodi yaboneyeho kwibutsa ko bimwe muri ibi bibazo Kiliziya yabisobanuye mu nyandiko hakaba hasigaye kuzishyira mu bikorwa.
Kuri iyi ngingo kandi Sinodi yashimangiye ko Kiliziya isabwa gutega amatwi abahawe akato kubera impamvu zitandukanye. Zirimo izirebana n'imibanire y'abashakanye n'imiterere y'umuntu.
Ubuyobozi bushinzwe imirimo ya Sinodi buvuga ko iyi Raporo atari umwanzuro ahubwo izaherwaho mu mirimo isoza iyi sinodi ya 16 iteganyijwe mu Ukwakira 2024.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.