Inama y'Abepiskopi Gatolika muri Kenya irasaba impande zihanganye mu matora kwitegura kwakira neza ibizava mu matora
Mu itangazo ryasohowe n'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu gihugu cya Kenya, ku matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe muri iki gihugu tariki 9 Kanama 2022, Inama y'Abepiskopi yasabye inzego zihanganye muri aya matora, kwitegura kwakira neza ibizava mu matora byose bakabyakirana ukwiyoroshya kandi abatsinzwe bakirinda guteza imvururu.
Muri ubu tumwa bwashyizwe ahagaragara nyuma y'Inama yahuje abanyamadini muri iki gihugu mu gutegura amatora arangwa n'ituze kandi aciye mu mucyo, Inama y'Abepiskopi yagize iti "Bavandimwe, amatora ntakwiye kuba gupfa no gukira. Tuzi ko abakandida bose badashobora gutsinda. Ku mwanya wose uhatanirwa hari utsinda n'utsindwa, Turasaba rero abazatsinda kurangwa np kwiyoroshya, ntibumve ko babaye ibitangaza. Abazatsindwa na bo barasabwa kubyakira bemera gutsindwa badateje imvururu.”.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.