Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inama y'Abepiskopi mu gihugu cya Kenya yagejeje ku batuye iki gihugu ubutumwa bwo kubashimira ko batoye mu ituze

Nyuma y'igikorwa cyo gutora umukuru w'igihugu cyabaye kuri uyu wa 9 Kanama 2022, Inama y'Abepiskopi Gatolika mu gihugu cya Kenya ifatanyije n'ihuriro ry'amadini bagejeje ku baturage ubutumwa bwo kubashimira uko bakomeje kurangwa n'ituze banabategurira kwakira neza ibizava muri aya matora

Inama y'Abepiskopi mu gihugu cya Kenya yagejeje ku batuye iki gihugu ubutumwa bwo kubashimira ko batoye mu ituze
Inama y'Abepiskopi mu gihugu cya Kenya yagejeje ku batuye iki gihugu ubutumwa bwo kubashimira ko batoye mu ituze

Mu butumwa bwashyizweho umukono na Myr John Oballa Owaa bagize bati turashimira tubikuye ku mutima abanyakenya uko bitwaye mu matora yo kuri uyu wa 9 Kanama 2022. Mwagaragaje ko muha agaciro ubuyobozi bw'igihugu kandi mukubahiriza umudendezo wa rubanda, muzirikana ko Imana ishima abatera amahoro.

Bakomeje bagira bati mu gihe dukomeje kubona ibyavuye mu byumba bitandukanye by'itora, turashimira Imana ko muri rusange amatora yagenze neza. Gusa basaba abaturage gukomeza kwitonda kuko igikorwa kigikomeje.

Mu byo basabye kwitondera ni ahaba by'umwihariko harabaye agatotsi mu migendekere y'amatora. Urugero batanga n'aho ibiro by'itora byafunzwe abaturage batarangije gutora, Abepiskopi basaba abatarabashije gutora kwihangana bagategereza umwanya wabo komisiyo y'amatora izabagenera.

Abepiskopi baboneyeho gusaba abarebwa n'igikorwa cyo kubara amajwi gukora iki gikorwa mu mucyo birinda ubujura. Bati byaba ari icyasha ku banyakenya amajwi bitangiye mu ituze abazwe nabi. Basabye kandi abandi bakurikirana igikorwa cyo kubara amajwi gukomeza kugaragaza ko amajwi berekana ari ay'agateganyo kugira ngo bataza kuyobya abaturage.

Abepiskopi kandi banagarutse ku kwitegura kwakira mu ituze ibizava mu matora bakamenya ko nko mu yandi marushanwa yose habaho utsinda n'utsindwa. Basabye abakandinda, ababashyigikiye n'abanyamakuru cyangwa indorerezi bagira icyo bavuga ku matora kwitondera amagambo n'ibikorwa byabo nyuma y'itangazwa ry'ibyavuye mu matora. Basabye kandi impande zihanganye kwakira neza ibiza kuva mu matora kandi bakazakomeza gufatanya kubaka igihugu. Ku rundi ruhande basabye uwakumva yarenganyijwe kugana inzego z'ubutabera aho gushora abanyakenya mu mvururu n'ubugizi bwa nabi.

Abepiskopi batangaje ko biteguye gufasha uwo ari we wese utanyurwa n'uko amatora yagenze kugira ngo bitamuviramo ihungabana. Bongeye kwibutsa ko kwimakaza amahoro n'umudendezo muri Kenya bishoboka. Baboneraho gusaba abanyapolitiki b'iki gihugu gukomeza uyu murongo bakirinda ko inyota y'ubutegetsi ya bamwe iba intandaro y'ubugizi bwa nabi mu gihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose