Inama y'Abepiskopi muri Kenya irasaba abatuye iki gihugu gukora amatora atuje kandi anyuze mu mucyo
Mu gikorwa cy'iminsi ibiri gihuje abayobozi b'amadini atandukanye mu gihugu cya Kenya, Inama y'Abepiskopi muri Kenya irasaba abaturage n'inzego zitandukanye kuzakora amatora aciye mu mucyo, arangwa n'ituze n'ubwisanzure bwa buri wese.
Ni igikorwa cyiswe "Religious Leaders: National Elections Conference", iki gikorwa kikaba giteganyijwe kuva tariki 28 kugera 29 Nyakanga 2022. Aho abagize amadini atandukanye na sosiyete sivili bazaganira ku cyakorwa kugira ngo aya matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe tariki 9 Kanama 2022, azagende neza.
Mu butumwa Abepiskopi bageneye abitabiriye iki gikorwa bongeye kwibutsa inshingano ya buri wese mu kwimakaza amahoro. Bashingiye ku Ijambo ry'Imana bagize bati "Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b'Imana. Iri akaba ari isengesho rya Kiliziya muri iki gihugu izirikana uko amatora akenshi akunze kugendana n'imyivumbagatanyo n'ihohoterwa ribanziriza cyangwa bigakurikira amatora, nk'uko bikunda kugaragara henshi mu bihugu. Akaba ari ho Abepiskopi bahera basaba ko ibyabaye mu bihe byashize bitakwisubira.
Abepiskopi bibukije Abanyakenya ko amatora aza agahita, bityo ko badakwiye kwemera ko ubuzima bwabo buhagarara kubera amatora ngo bashyuhe umutwe. Bati ahubwo buriwese akore igishoboka kugira ngo aya matora azagende neza. Let us pay special attention to the way this year's general elections will be conducted. Bati reka buri wese abe umurinzi wa mugenzi we, buri wese aharanire ko amahoro n'ituze bigumaho haba mbere, mu gihe na nyuma y'amatora.
Muri iyi nama ihuriro ry'amadini n'amatorero muri Kenya ryagaragaje ko bishimishije kuba kugera ubu ibikorwa by'urugomo bitariyongera cyane ndetse n'inzego z'umutekano zikaba zikomeje gukora kinyamwuga. Kugera ubu ibirego 21 akaba ari byo bimaze kugaragara birimo ibyo gufata ku ngufu n'ibyo gukoresha imbaraga zikabije ku nzego z'umutekano. Ibi bikaba bishimishije kandi bitanga icyizere n'ubwo buri wese akwiriye gushyiraho ake.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.