Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inama y'Abepiskopi muri Kongo yamaze impungenge abatewe ubwoba n'ikibazo hagati ya Karidinali Ambongo n'inzego z'Ubutabera

Mu itangazo ry'Inama y'Abepiskopi muri Repubulika iharanira Demokorasi ya Kongo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 30 Mata 2024, Abepiskopi bamaze impungenge abatewe ubwoba n'ikibazo hagati y'inzego z'ubutabera na Karidinali Ambongo, bavuga ko kirimo gukurikiranwa mu bushishozi.

Inama y'Abepiskopi muri Kongo yamaze impungenge abatewe ubwoba n'ikibazo hagati ya Karidinali Ambongo n'inzego z'Ubutabera
Inama y'Abepiskopi muri Kongo yamaze impungenge abatewe ubwoba n'ikibazo hagati ya Karidinali Ambongo n'inzego z'Ubutabera

Muri iri tangazo Inama y'Abepiskopi ivuga ko abantu bakomeje kuyisaba kugira icyo ivuga ku ibaruwa y'urwego rw'ubutabera,isaba ko Karidinali Fridolin Ambonga Bisungu, yashyikirizwa inkiko akisobanura ku byaha byo guca intege ingabo z'igihugu no gutiza umurinda abarwanya ubutegetsi,yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga tariki 28 Mata 2024.

Abepiskopi bakomeza basobanura ko ikibazo cyabaye ari uko urwego rw'ubutabera rwatumije Karidinali ngo yisobanure ku byo yakekwagaho, nyamara rukamutumiza atari mu gihugu kuko hagati ya tariki 23 na 26 Mata 2024, yari mu butumwa hanze y'igihugu.

Kutitabira ubu butumire, byaje gufatwa n'inzego z'ubutabera nko kuzisuzugura, ari na cyo cyatumye, umushinjacyaha mukuru yongera kwandika asaba inkiko guta muri yombi karidinali kugira ngo yisobanure ku mbaraga z'itegeko.

Inama y'Abepiskopi ivuga ko ibi atari ko biri, kuko karidinali atigeze asuzugura urukiko.

Umwuka ukomeje kutaba mwiza hagati ya Leta na Karidinali Ambongo, nyuma y'ubutumwa, amaze iminsi atangaza, agaragaza ko inzego z'ubuyobozi z'iki gihugu zifite uruhare mu bibazo bikomeje kukibasira, harimo n'intambara iri mu Burasirazuba bwa Kongo.

Inama y'Abepiskopi yaboneyeho gusaba abatewe impungenge n'iki kibazo, gushyira umutima hamwe, kuko kirimo gukurikiranwa mu bushishozi n'inzego zibifitiye ububasha, hakurikijwe amategeko y'igihugu n'amasezerano hagati ya Leta ya Kongo na Vatikani agenga imikoranire hagati ya Kiliziya na Leta.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose