Inama y'Abepiskopi muri Togo irahamagarira abakristu gushyigikira gutabara abibasiwe n'ibitero by'iterabwoba
Inama y'Abepiskopi mu gihugu cya Togo, tariki 19 Nyakanga 2022, yatangaje ingamba zihamagarira abakristu gutabara abibasiwe n'ibitero by'iterabwoba bikomeje kwibasira iki gihugu.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Myr Benoit Alononou, umwepiskopi wa Kpalime, akaba na perezida w'Inama y'Abepiskopi muri Togo, Abepiskopi batangaje ko bahangayikishijwe n'ibitero by'iterabwoba, byibasiye iki gihugu muri iki gihe, n'ingaruka bikomeje kugira ku baturage b'abasivili n'abasirikare.
Abepiskopi batangaje ko bifatanyije n'abakomeje kugirwaho ingaruka n'ibi bitero basaba n'abakristu gukora ibikorwa bitandukanye bigamije gutabara no gusabira abakomeje kugarizwa na byo.
Mu bikorwa abepiskopi basaba abakristu mu rwego rwo kuba hafi y'abugarijwe n'ibitero harimo: kuvuga ishapule buri wa gatanu saa cyenda no gukora inzira y'umusaraba basabira igihugu cya Togo amahoro banazirikana abagizweho ingaruka n'ibitero by'iterabwoba; Kwegeranya imfashanyo yo gutabara abavuye mu byabo no gushyiraho ituro mu madiyosezi yose rigamije gufasha abasizwe iheruheru n'ibi bitero.
Abepiskopi barasaba Nyagasani ngo afashe abayobozi b'iki gihugu icyo bakora ngo batsinde iri terabwoba ryugarije iki gihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.